Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukwakira , Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashyikirije abarimu 63 babaye indashyikirwa ibihembo birimo mudasobwa, telephone nini zizwi nka ‘tablets’, telefone zigezweho zizwi nka ‘smartphones’, abandi bahabwa ibyemezo by’ishimwe.
Abahawe ibihembo bashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwabatekerejeho, by’umwihariko bakabagenera ibihembo bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko kwigisha.
Mukamukunzi Gorette wigisha muri GS Rugarama, ari mu bahembwe igikoresho cy’ikoranabuhanga cyo mu bwoko bwa telefone ‘Tablet’ gifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw. Yavuze ko iki gikoresho kigiye kumufasha mu kwihutisha amasomo no mu gukomeza gukora ubushakashatsi butandukanye mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.
Ati: “Nk’uko uburezi butera imbere umunsi ku munsi, iyi ‘Tablet’ izamfasha kunoza umurimo wange ntegura amasomo neza kandi nifashishije koko ikoranabuhanga. Hari byinshi nziyungura, haba mu bushakashatsi bugiye butangukanye.”
Mu bihembo byatazwe kandi harimo n’igihembo cyagenewe umwarimu wigisha mu mashuri y’imyuga (TVET Schools) wahize abandi ku rwego rw’Akarere cyahawe Karuranga Jean Claude wigisha muri Nyamata TVET School. Uyu mwarimu wahawe igihembo cya mudasobwa, yavuze ko igiye kumwungura byishi kandi ko izanafasha abana yigisha mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Yagize ati: “Mbonye igihembo cya Laptop izafasha mu kongerera abana b’u Rwanda ubumenyi, cyane cyane by’umwihariko ubumenyingiro, ni ibyishimo.”
Mu kiganiro cyihariye MUHAZIYACU yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette yavuze ko icyagendeweho mu gutoranya abarimu b’indashyikirwa harimo no kuba akoresha neza umutongo bafite bakiteza imbere.
Ati: “Hari ibyagendeweho kuba indashyikirwa; ari bwa burezi buhamye, kwigisha ategura ariko anakoresha ikoranabuhanga, ndetse no mu buzima busanzwe, uko akoresha neza umutungo afite; hari abarimu biteje imbere ndetse no kureba udushya mwarimu afite mu myigishirize.”
Mu byiciro byahawe ibihembo harimo abarimu 30 barimo 15 bo mu mashuri abanza, 15 bo mu mashuri yisumbuye babaye indashyikirwa muri 2020.
Ikindi kiciro cyahembwe ni icy’abarimu 33 barimo 15 bo mu mashuri abanza, umwe wo mu ryigenga, 15 bo mu mashuri yisumbuye n’undi umwe wo mu ishuri ryisumbuye mu yigenga babaye indashyikirwa muri 2021.
Mu Karere ka Bugesera habarurwa abarumu 3,838 barimo 2,645 bigisha mu mashuri abanza; n’ 1, 193 bigisha mu mashuri yisumbuye.









