Mu rwego rwo gufasha abaturage kugira uburenganzira bwuzuye ku butaka bwabo, Akarere ka Nyagatare ku bufatanye na Landesa hari gahunda ko mu mezi ane ubutaka burenga hegitari 23,000 buzaba bwamaze kwandikwa kuri ba nyirabwo ku buntu, mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Landesa mu Rwanda, Potel Jossam, iyi gahunda igamije gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kubungabunga ubutaka no gukuraho amakimbirane ashingiye ku mitungo itimukanwa.
Yagize ati: “Hari abaturage benshi bafite ubutaka butababaruyeho, ahanini kubera kwibeshya kw’imbibi z’ubutaka aho usanga ubutaka bw’umuntu bwinjira mu bwa mugenzi we. Hari n’ubutaka bwabaruwe kuri Leta kuko habuze nyirabwo, ndetse n’abaguze ubutaka batigeze bakora ihererekanya ryemewe n’amategeko (mutation), bigatuma ubutaka bukomeza kwandikwa kuri nyiri kugurisha aho kujya ku waguze.”
Jossam yasobanuye uko iyi gahunda izakorwa kandi ko izafasha abaturage kubona uburenganzira bemewe n’amategeko ku butaka bwabo, kuko ari kimwe mu by’ibanze bituma bagira umutekano mu mutungo wabo, kandi bikabafasha kubona serivisi z’imari n’iterambere.
Yagize ati; “Dukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, aho dufite imashini zabugenewe zikoreshwa n’abasaveya bize iby’ubutaka. Aba basaveya bajya aho ubutaka buherereye, bagafata amakuru yabwo, bakayashyira muri mudasobwa, akoherezwa ku biro by’ubutaka ku Ntara, aho hari abandi bakozi bashinzwe gukorwa ibyangombwa bikoherezwa ku karere, hanyuma bigahabwa abaturage ku buntu. Icyo umuturage asabwa ni ukumusanga ku butaka bwe afite indangamuntu gusa.”
Mu rwego rwo gutuma iki gikorwa gikorwa neza kandi mu gihe gito, Landesa yazanye abakozi 60 b’inzobere mu by’ubutaka bazakorana n’inzego z’ibanze, aho bazajya bafasha abaturage 200 buri munsi.
Uretse ubwo butaka bwa hegitari 23,000 buzandikwa mu mezi ane, iyi gahunda izanababura ubundi butaka bwahinduriwe inyito buri mu midugudu 77 ituwe n’abaturage 2500, bagizwe n’abaje kwisanga batuye mu miturire ubwo hasohokaga igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka bigatera abaturage urujijo.
Kugeza ubu, Landesa imaze kubarura hegitari 54,000 mu turere twa Kayonza na Kirehe, aho Kayonza habaruwe hegitari 37,000, naho Kirehe habarurwa hegitari 21,000.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephene, yashimye ubufatanye bw’ikigo Landesa, avuga ko ari igikorwa kizatuma abaturage barushaho kugira umutekano mu butaka bwabo no kugabanya amakimbirane akunze kugaragara hagati y’abaturanyi.
Yagize ati: “Iki gikorwa kiratanga icyizere gikomeye kuko kizafasha abaturage kumenya neza imbibi z’ubutaka bwabo, bikabarinda amakimbirane akunze kugaragara hagati y’abaturanyi. Ni intambwe ikomeye mu guteza imbere umutekano w’imitungo n’iterambere ry’abaturage bacu. Iyo abaturage bafite ubutaka bwanditse neza kandi bemewe n’amategeko, bituma barushaho gutinyuka gukora imishinga ibateza imbere.”






