Amafi 10,000 yororwaga n’urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwibumbiye muri koperative yitwa Haguruka Dukore, babyutse basanga areremba hejuru y’amazi yapfuye, kugeza ubu ntiharamenyekana icyayishe.
Aya mafi yari yororewe muri kareremba iherereye mu kiyaga cya Muhazi mu Mudugudu wa Cyingara mu Kagari ka Mununu mu Murenge wa Fumbwe, yari iya koperative igizwe n’abanyamuryango 18.

Musengamana Aimable, Perezida wa koperative Haguruka Dukore, yabwiye MUHAZIYACU ko hashize nk’iminsi itatu babona amafi yo muri kareremba yabo afite ikibazo, ariko urebye mu ma saa munani z’ijoro ngo nibwo baje kubona amafi atangiye kureremba, uko bugenda bucya, amafi babona yose ararerembye agiye hejuru.
Ati: “Kugeza izi saha rero turimo turayashyira imusozi n’ayarasigayemo urabona ko agenda apfa imwe imwe bigaragara ko aribushiremo.”

Amafi yaramazemo amezi atandatu, ku itariki 20 uku kwezi nibwo bateganyaga kuyasarura.
Yakomeje ati: “Ni igihombo duhuye nacyo gikomeye cyane. Ubushize ku nshuro ya mbere twari twakuyemo amafaranga agera kuri miliyoni 5Frw. Ubungubu nibwo harimo amafi nini kandi akuze, urumva ko ari igihombo.”
Nanone ati: “Amafaranga twari dufite yose twamaze kuyashora, n’ibiryo twarabiguze twarabidepye, nta amafaranga dusigaranye.”
Uyu muyobozi wa koperative avuga ko nta kintu bavuga ngo cyateye amafi gupfa, ngo bibaye atari ibiryo baba barakuye ku ruganda wenda byaribihumanye, ikindi bakeka ngo keretse bibaye ari nk’abagizi ba nabi, kuko bijya bibaho cyane ko abantu barogera abandi amafi, ariko ni yo mpamvu bayarinda, kuko izo saa munani abakozi nibo bababwiye ko amafi atangiye kureremba.
Aya mafi iyo yipfushije akareremba ntiyaribwa kuko ngo ifi iba yaboze irimo iraruka, ngo ntan’ikindi yakoreshwa, kuko ngo n’imbwa ntiyayemera.
Gusa iki ni kibazo cyagaragaye kuri kareremba ya gatatu, ngo izindi kareremba byegeranye zo nta kibazo zifite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel, yagize ati: “Twaritwafasheho isamake kugira ngo ba veterineri bazipime, nibiba ngombwa abazijyane muri laboratwari tumenye icyaba cyazishe, hanyuma binyuze mu bwishingizi, kugira ngo bazarebe niba hari icyo bamarirwa.”

Gitifu Zamu yavuze ko iyi koperative isanzwe ishyira amafi yabo mu bwishingizi.
Ubwo yasubizaga ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko yohereje abakozi bayo gusuzuma uko ikibazo kimeze, gusa ngo harakekwa ko ari umwuka wabaye mukeya mu mazi.
Ibi biterwa ahanini n'igabanuka ry'umwuka (oxygen) uba wabaye mukeya. Hari ingamba zafashwe kugira ngo harokorwe amafi asigaye mu zindi kareremba (cages) ebyiri z'iyi koperative.
— Ministry of Agriculture & Animal Resources |Rwanda (@RwandaAgri) January 17, 2021






