MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uturere twa Nyagatare na Kirehe twagenewe miliyari 60Frw yo gutera amashyamba

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
23/04/2022
GC Gasana K. Emmanuel Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, aganira n'abaturage b'i Nasho nyuma y'umuganda(Amafoto: Manishimwe N.)

GC Gasana K. Emmanuel Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, aganira n'abaturage b'i Nasho nyuma y'umuganda(Amafoto: Manishimwe N.)

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yasabye abatuye Akarere ka Kirehe kwita ku kurinda ibidukikije no gutera amashyamba, abamenyesha ko guhera muri uyu mwaka wa 2021-2022 Leta yageneye aka karere n’aka Nyagatare amafaranga y’u Rwanda miliyari 60 zo gutera amashyamba.

CG Gasana yavuze ko iyo ngengo y’imari yagenewe utwo turere twa Kirehe na Nyagatare mu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine guhera muri uyu mwaka wa 2021-2022.

Yabigarutseho mu biganiro bya nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa 23 Mata, aho yari yifatanyije n’abaturage b’i Nasho mu Karere ka Kirehe, ahakozwe imirwanyasuri,

Guverineri CG Gasana yabwiye abaturage ko hari umushinga wo gutera amashyamba ahagije mu Karere ka Kirehe, Ati: “Tunashimira Leta yacu ko mu ngengo y’imari muri uyu mwaka yashyizemo gutera ibiti by’umwihariko muri aka Karere ka Kirehe miliyari 30. Ayo mafaranga agiye kuza gutera amashyamba hano muri Kirehe gusa. Ubwo bivuze gukorana n’uturere, urubyiruko, namwe mwese bagashaka ‘pipiniere’ mukazitera mukazigurisha abatera amashyamba. Ariko binavuze yuko mugiye kubona amashyamba, mukabona imvura kandi n’ubutaka bwanyu ntibugende.”

CG Gasana yasabye Abanyakirehe gukomeza gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije no gukumira ibiza na nyuma y’umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu,

Ati: “Iyi gahunda y’umuganda muri iki gihe igamije kugira ngo twirwaneho, dukumire turwanye inkangu, turwanye ibiza, dutabare abari mu kaga, dutere amashyamba, turinde ibidukikije; ni gahunda nziza ya Leta; twese tubyubahirize. Ahatarashobora kugerwa imiringoti nk’uyu, tugomba kuhacukura ibitega kugira ngo bijye bigabanya umuvuduko w’amazi.”

CG Gasana K. Emmanuel Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Nasho mu muganda usoza Mata(Amafoto: Manishimwe N.)

Mu Karere ka Kirehe ubuso buteyeho amashyamba ni 17%

Kugeza ubu mu Karere ka Kirehe ubuso bwose buteyeho amashyamba ni hegitari  19,589 bingana na 17%.

Ni mu gihe intego ari uko nibura 30% by’ubuso bwose bw’Akarere byakabaye biteyeho ibiti n’amashyamba mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Nk’uko MUHAZIYACU yabitangirijwe n’Ubuyobozi bw’aka karere kugeza ubu ubuso buriho amatarasi y’indinganire ni hegitari 1,089.

Ahakorerwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata mu Murenge wa Nasho, mu Kagari ka Cyambwe, mu  Mudugudu wa Kagese I, abaturage bafatanyije n’Ubuyobozi bacukuye imirwanyasuri munsi y’umusozi wa Kanamira, uri haruguru y’Ikibaya cya Nasho gikorerwaho ubuhinzi ku buryo buteye imbere  mu mushinga wo kuhira ku buso bwa hegitari zisaga 1,100 ziri ku butaka buhuje.

Abatuye Umurenge wa Nasho MUHAZIYACU yaganiriye nabo mu bitabiriye umuganda, bahuriza ku kugaragaza ko isuri ijya yangiriza ibihingwa byabo n’ibikorwaremezo.

Mukankusi Thericicia yagize ati: “Ni byiza ko Ubuyobozi bwaduteguriye uyu muganda kugira ngo tugabanye umurego w’amazi, hano iyo imvura nyinshi yabonetse amazi menshi aramanuka, akamanukana ubutaka, imyaka nk’ibishyimbo twahinze bigatabama. Natwe nk’abaturage tugeregeza kurwanya isuri ariko bikatunanira, amashyamba turayakeneye cyane n’uburyo buhamye bwo gufata amazi.”

Munyankiko Theresphore utuye mu Mudugudu wa Rugwiro I, mu Kagari ka Cyambwe na we yagize ati: “Dukeneye ibiti byinshi. Isuri hano iratwangiriza, si n’ubwa mbere tuhaca imirwanyasuri, amazi aramanuka hano ku musozi akamanukana n’imbaraga agatwara ibyondo, akangiza amazu n’umuhanda hariya hakorerwa ubuhinzi. Ubu abayobozi baherutse kuduha ibiti byo gutera birimo imyembe, Gereveriya na Kaleyandra, ariko inturusu zo ntazo; hakenewe ko Ubuyobozi bukomeza kudufasha kurwanya isuri ku buryo burambye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije muri uyu mwaka wa 2021/2022 hirya no hino mu mirenge 12 ikagize hatewe amashyamba kuri hegitari 531, ibiti bivangwa n’imyaka 1,935,  ubuso bugera kuri hegitari 647 bwakozweho imirwanyasuri; mu gihe muri uyu mwaka hamaze gukorwa amatarasi y’indinganire kuri hegitari zisaga 94.

Ahakozwe umuganda mu Murenge wa Nasho ni ku gasozi kari hafi y’ikibaya cya Nasho gikorerwaho ubuhinzi buteye imbere ku buso buhuje bwa hegitari zisaga 1100
CG Gasana K. Emmanuel yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Nasho mu bikorwa byo kurwanya isuri(Amafoto: Manishimwe N.)

GC Gasana K. Emmanuel Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aganira n’abaturage b’i Nasho nyuma y’umuganda(Amafoto: Manishimwe N.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KireheAkarere ka NyagatareIburasirazuba

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Hatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya isuri no gutegura pipiniyeri z’ibiti

Gatsibo: Hatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya isuri no gutegura pipiniyeri z'ibiti

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU