MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uruganda SKY Drop Industries rwafunzwe kubera kwenga inzoga zitemewe

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
30/07/2026

Ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera, inzego z’umutekano ndetse n’itsinda ryo ku rwego rw’Igihugu rishinzwe gukora ubugenzuzi bw’inganda zikora ibinyobwa bisembuye, basanze uruganda SKY Drop Industries Ltd ruherereye Kanzenze mu Murenge wa Ntarama rwenga inzoga zitemewe ndetse rutunze n’ibinyabutabire byarengeje igihe cyo gukoreshwa, birangizwa’ ndetse ruranafungwa.

Igikorwa cyo kangiza izi nzoga ndetse no gutwara ibinyabutabire byarengeje igihe ngo bijyanwe mu kimoteri rusange cya Nduba, cyaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026.

Bimwe mu byangijwe, harimo imifuka 461 y’isukari yarengeje igihe, litiro 960 z’ibisukika ndetse n’ibindi binyabutabire bihindura impumuro (flavours) byarengeje igihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yavuze ko ubu bugenzuzi bugamije kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bijya ku isoko.

Yagaragaje kandi ko ibyasanzwe muri uru ruganda byangijwe ndetse n’ibindi byarangije igihe cyo gukoreshwa byajyanwe i Nduba mu kimoteri rusange, ati: “Hari ibitujuje ubuziranenge bisukika ndetse n’iby’amasukari byarengeje igihe nabyo bigomba kujyanwa ahabuhenewe, icyo nicyo gitumye tuza hano gukora ubwo bugenzuzi. Ibyo twangirije ahangaha rero ni ibisukika, ibindi by’amafu dufite imodoka zabitwaye n’ababiherekeza bakabijyana mu kimoteri cya Nduba kuko niho bakira ibyo bintu.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti-Rwanda FDA, kivuga ko gukurikirana inganda n’ahakorerwa ibiribwa n’ibinyobwa ari kimwe mu bikorwa bihoraho bigamije kurengera ubuzima bw’abaguzi no gukumira ikwirakwira ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi, Akarere ka Bugesera kabaye kamwe mu twibasiwe n’ingaruka z’inzoga zitemewe, aho ibinyobwa bwateye impfu n’uburwayi mu Murenge wa Ngeruka, bituma inzego z’ubuzima, iz’umutekano na Rwanda FDA zongera ubukangurambaga n’igenzura ry’inzoga zicuruzwa.

Mu Gihugu hose, ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje kwitabwaho n’inzego zibishinzwe.
Raporo ya Rwanda FDA kandi igaragaza ko hagati ya Ukwakira 2024 na Werurwe 2025, ubugenzuzi bwakozwe bwafashe litiro 60,176 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zakozwe mu nganda zitari zemewe n’amategeko, ndetse hagaragazwa ko hari n’izindi nganda zafatanywe ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza.

Inzoga zitujuje ubuziranenye zezwe na SKY Drop Industries zamenwe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umusore w’imyaka 27 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore bari basangiye inzoga

Umusore w’imyaka 27 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore bari basangiye inzoga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU