MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umuhanda Kigali-Kayonza watangiye gukoreshwamo bisi z’amashanyarazi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/06/2025

Abagenzi bagana cya bava Kigali-Kayonza batangiye gutwarwa na bisi zikoresha amashanyarazi, gahunda yashyizwe mu bikorwa ku bufatanye na BasiGo na kampani ya Stella.

Kuri uyu wa 04 Kamena, muri gare ya Kayonza nibwo hamuritswe zimwe muri Bisi zitwara abagenzi zizajya zikora mu muhanda Kigali-Kayonza. Ni bisi zije kuri gahunda yo kuganira uburyo bwo gutwara abagenzi benshi icyarimwe kandi zitangiza ikirere.

Umuyobozi mukuru wa Stella Express kampani itwara abagenzi yashyikirijwe izi bisi yitwa Ndungutse Gisa Kassim asobanura ko iyi bisi izajya itwara abagenzi 44, bavuye ku bagenzi 29 batwarwagwa na Kwasiteri.

Yakomeje agira ati: “Izi bisi zikoresha amashanyarazi kandi twese turabizi ko ibya mazutu bigenda bihenda kurushaho, izi bisi kandi zizadufasha kugira ikirere cyiza kuko akenshi cyangizwa n’ibyo twohereza mu kirere.”

Izi bisi zifitiye inyungu ubukungu bw’Igihugu kuko zizafasha u Rwanda kugabanya amafaranga rwaguraga mazutu n’andi mavuta ya moteri byaturukaga hanze y’Igihugu. Ibi bizagabanya umubare w’amadorari akenerwa kujya kugura ibintu hanze bijyanye na mazutu.

Izi bisi iyo zasharijwe neza zishobora gukora ibirometero biri hagati ya 300 na 400 ku munsi bitewe n’imiterere y’imihanda, ndetse zikaba ziri mu bwoko butandukanye kuko hari izagenewe gutwara abagenzi mu mijyi ndetse n’izitwara abagenzi mu ntara.

Ubu mu ntara intego ni uko hagomba kuba bisi 200 zikoresha amashanyarazi zitwara abagenzi.

Ikindi kiyongera kuri izi bisi ni uko abantu bafite ubumuga hari inzira bashobora gucamo binjiramo, ku buryo butabagoye, aha hibanzwe cyane ku bantu bafite ubumuga bagendera mu tugare, kuko bashobora kutwinjirana mu modoka itwara abagenzi. Harimo kandi imyanya yagenewe abantu bafite intege nke nk’abasaza n’abakecuru, ababyeyi batwite; ituma bagenda bicaye batekanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yashimye ubu buryo bushya bwo gutwara abagenzi hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi, kandi ko zizafasha abaturage kubatwara neza no kugabanya ihumana ry’ikirere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Aho isuri yacaga ikabasanga mu ngo, ubu baheza kawa 

Aho isuri yacaga ikabasanga mu ngo, ubu baheza kawa 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU