Umunyamakuru Gutermann umenyerewe kuri Radio Isango Star yubatse ikigo mbonezamikurire y’abana bato gifite agaciro ka miliyoni 50Frw mu Kagari ka Bugamba mu Murenge wa Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, mu rwego rwo gufasha iterambere ry’agace avukamo.
Uyu munyamakuru yitwa Bujyacyera Jean Paul, yavukiye aha i Bugamba, yavuze ko byari mu byifuzo bye kuva kera ko nabasha kugira icyo ageraho azafasha abasigaye inyuma.
Iki kigo cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu, cyubatswe binyuze mu muryango utegamiye kuri leta yashinze witwa Nufashwa Yafasha, ikigo gitanga serivisi zirimo iz’imirire y’abana, ishuri ry’incuke, kwiga binyuze mu myidagaduro, gukurikirana ubuzima bw’abana n’imikurire y’abana, n’ibindi.
Yavuze ko uyu muryango yawushinze muri 2014 agendeye ku buzima yabayemo.
Yagize ati: “Nabayeho ntishoboye pe, umuryango utishoboye, turya rimwe ku munsi, bagiye banyirukana mu ishuri kenshi kubera kubura ubushobozi, amakaye, amafaranga y’ishuri, ku buryo nigeze no guhagarika umwaka njya gukorera amafaranga, nkora ubuyede, n’ibindi byinshi.”
Irerero ryatashywe ku mugaragaro rifite abana 60, ariko ngo ubwo batashye inyubako nshya bagiye kongera umubare w’abanyeshuri ku buryo bagera ku 100.
Ageze muri Kaminuza y’u Rwanda yize itangazamakuru, aza no kubona akazi, ngo nibwo yagize igitekerezo cyo kwibuka abandi baba bagorwa no kubona iby’ibanze kugira ngo bige.
Icyo gihe batangiye bahangana cyane n’ikibazo cy’abana bata amashuri, ngo hari abo bashubije mu mashuri, ndetse ubu bageze mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye.
Muri 2018 nibwo bagize igitekerezo cyo gutangira ikigo mbonezamikurire aho yavukiye akanakurira, kugira ngo abana baho bazabashe kubona servisi hafi.
Ndabarinze Emilien w’imyaka 50 wo mu Mudugudu wa Kagerero, yavuze ko umwana wabo abahesheje ishema, kuko yakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Mukabihoyiki Ana we ahafite umwana w’imyaka ine, yavuze ko iki kigo kije bagikeneye kuko gitanga servisi ku buntu kandi ko bibafasha kurinda umwana, kuko kujya aho irerero riri bishobora guteza impanuka. Ati: “Aha ni heza cyane.”
Kantengwa Mary, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirine ushinzwe iterambere ry’imibereho y’abaturage, yavuze ko ikigo mbonezamikurire gifasha kurera abana bakagira inikurire myiza, bikanafasha ahazaza h’igihugu.
Yanasabye ababyeyi kwitabira kuzana abana babo kuri iki kigo kugira ngo bakibyaze umusaruro.
Igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikigo mbonezamikurire y’abana bato cyabaye ku munsi isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, usanzwe wizihizwa tariki 16 Kamena buri mwaka.








