Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burasaba abaturage batuye muri iyi ntara kwitabira amatora y’inzego z’ibanze azatangira kuri uyu wa 16 Ukwakira, kuko ngo ibyangombwa byose byateguwe kugira ngo aya matora azagende neza.
Kuri uyu wa 15 Ukwakira mu karere ka Nyagatare, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru agaruka ku ruhare rw’abaturage muri aya matora y’inzego z’ibanze ateganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu ku rwego rw’isibo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana K. Emmanuel yibukije ko aya matora yateguwe neza kandi Igihugu kikaba gifite umutekano, ndetse gikomeje kuwurinda,
Yakomeje gira ati: “Ni ukwibutsa Abanyarwanda bose ko aya matora bakwiye kuyagiramo uruhare, kandi bamaze gusobanukirwa inzira ya demokarasi bazatora abo babona ko bazabageza kubyo bashaka, naho ababakoreye nabi nabo ubwo ni abaturage babifitiye uburenganzira bwo kutabasubizaho, byose bigomba guca mu matora.”
Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kayiranga Frank yagarutse kuri gahunda y’amatora iteganyijwe yagize ati: “Abantu bazatora mu Isibo, uko aya matora azakorwa abantu bazajya inyuma y’uwo batoye, turi Igihugu kigendera kuri demokarasi, uzatorwa n’abaturage ni we uzaba afite uburenganzira bwo kujya mu bazatora komite y’umudugudu.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba abaturage bari kuri lisiti y’itora barenga miliyoni 1 n’ibihumbi 900, gahunda y’amatora iteganyijwe ni uko kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021 hazaba amatora yo ku rwgo rw’isibo ahazatorwa abantu batatu bazayobora isibo, muri aba batatu bazatorwa muri buri Isibo nibo bazicara bakitoramo umukuru w’umudugudu, ariko si ihame ko umukuru w’umudugudu azaba yaratorewe mu Isobo kuko aba batowe bashobora kwamamaza umuntu agatorerwa kuba umukuru w’umudugudu, aya matora y’umukuru w’umudugudu yo azaba ku wa 23 Ukwakira.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru hagarutswe kandi ku zindi ngingo nk’ibyumba by’amashuri bishya byubatswe, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ibibazo by’umutekano, iby’ubutaka n’ubworozi, ndetse hanibutswa gahunda y’Intara y’Iburasirazuba yo kugira umudugudu uzira icyaha.









