MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

U Rwanda rwamaganye icyemezo cya Canada ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
04/03/2025

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye icyemezo cya Leta ya Canada ku bibazo by’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ivuga ko ari ukwikoma u Rwanda bidafite ishingiro kandi ndetse ari ibintu biteye isoni.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, u Rwanda rwatangaje ko rutishimiye imyanzuro yafashwe na Canada, cyane cyane kuba yashinjije u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa muri Congo.

U Rwanda rwagaragaje ko rutazihanganira ibi birego kandi ruzasaba ibisobanuro Leta ya Canada.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize iti: “U Rwanda rwasomye itangazo rya Global Affairs Canada ku kibazo cy’uburasirazuba bwa RDC, rusanga ari uguharabika no gushinja u Rwanda ibinyoma bidafite ishingiro. Tuzabisabaho ibisobanuro.”

U Rwanda rwagaragaje ko Canada idashobora kuvuga ko ishyigikiye intambwe zafashwe n’inzego z’akarere mu nzira y’amahoro, mu gihe ihitamo gushyira ibyaha byose ku Rwanda aho kugaragaza uruhare rwa Leta ya RDC.

Rwagaragaje ko ibi bidatanga umuti ku kibazo, ahubwo bipfukirana ukuri, ndetse bigaha umurindi ibikorwa byo kugirira nabi abasivili bo muri Kivu y’amajyepfo.

Iti: “Canada ntishobora kuvuga ko ishyigikiye amahoro mu gihe itareba uruhare rwa Leta ya RDC mu bibazo bikomeje kwibasira abasivili, by’umwihariko ibitero by’ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR na Wazalendo ku baturage b’abanyamulenge,”.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Canada yari yatangaje ko yafashe ingamba zo guhana u Rwanda, ndetse inatumiza Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, kugira ngo imugezeho ibyo birego. Icyakora, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izo ngamba nta cyo zizafasha mu gukemura ikibazo cy’uburasirazuba bwa RDC, ahubwo ko izakomeza gukorana n’ibihugu byo mu karere mu gushakira umuti iki kibazo mu buryo bwa dipolomasi.

“Ingamba zafashwe na Canada ntizizakemura ikibazo. U Rwanda ruzakomeza gukorana n’akarere ku biganiro by’ubuhuza biyobowe na Afurika, mu gihe rubungabunga umutekano warwo.”

Intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yatangiye mu Ugushyingo 2021 nyuma y’uko Leta ya RDC yanze kubahiriza amasezerano yagiranye n’umutwe wa M23.

Kugeza ubu Leta ya Congo ivuga ko u Rwanda arirwo rwayiteye rubinyujije mu gakingirizo ka M23. Ibihugu bitandukanye birimo ibyo mu burengerazuba bw’isi bikomeje kugenda bifatirwa u Rwanda ndetse n’abayobozi bakuru barwo ibihano ibindi bigahitamo guhagarika amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yatumijweho na Leta ya Canada ngo umugezeho imyanzuro u Rwanda rwafatiwe

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uko Tour du Rwanda 2025 yashyizwe ku musozo

Uko Tour du Rwanda 2025 yashyizwe ku musozo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU