MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

SACCA yahaye ibikoresho by‘ishuri abanyeshuri barenga 170 barimo abangavu babyaye

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
22/10/2021

Ikigo cyita ku bana bakurwa ku mihanda SACCA gikorera mu Karere ka Kayonza, cyahaye ibikoresho by’ishuri abanyeshuri 174 barimo 21 babyaye imburagihe basubiye mu ishuri.

Ni igikorwa cyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru aho abanyeshuri 65 biga mu mashuri yisumbuye bahawe ibikoresho ndetse n’abandi 109 biga mu mashuri abanza.

Umuyobozi mukuru wa SACCA, Mukamuyenzi Valentine yabwiye MUHAZIYACU ko aba banyeshuri bahawe ibikoresho kugira ngo bibafashe mu gutangira ishuri neza.

Ati “Twabahaye amakaye, imyenda y’ishuri, ibikoresho by‘isuku, ibiryamirwa ku bagiye gutangira mu mwaka wa mbere n’umwaka wa kane ndetse tukongeraho n’amafaranga y’ishuri.”

Ati “Nkuko Leta yacu ihora ibidushishikariza bakwiriye gusubira mu ishuri nta n’umwe usigaye inyuma cyangwa ngo ahezwe ari nayo mpamvu mu cyiciro cyacu cy’abiga imyuga twibanda ku bataragize amahirwe yo gukomeza ishuri ku mpamvu runaka.”

Yavuze ko mu banyeshuri 174 bahawe ibikoresho ngo basubira mu ishuri harimo abakobwa 21 babyariye mu rugo nabo bahawe ibikoresho kugira ngo basubire mu ishuri.

SACCA ivuga ko izakomeza gushyigikira uburezi bw’abana binyuze mu kubatera inkunga nka ngo bige ngo kuko aribwo buryo bwabafasha mu gutera imbere.

Ikigo cya SACCA kuri ubu kimaze gufasha abana barenga 10,000 biganjemo abagiye bakurwa ku mihanda, kuri ubu iki kigo cyashyize imbaraga muri gahunda yo gufasha imiryango itishoboye aho imwe n’imwe yubakirwa inzu indi igahabwa ubufasha bw’ibanze mu kurinda abana bayikomokamo kujya mu buzima bwo mu muhanda.

Kuri ubu kandi banatangije gahunda yo kwita ku bangavu batewe inda imburagihe aho bamwe basubijwe mu ishuri abandi barihirirwa mu myuga abana babo bagasigaranwa n’iki kigo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KayonzaSACCA

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe
Urubyiruko

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe

04/10/2026
Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe
Amakuru

Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe

03/10/2026
Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw
Amakuru

Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw

03/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Njyanama isize ibibazo bitatu by’ingutu bikwiye kuzashyirwamo imbaraga muri manda y’ubutaha

Gatsibo: Njyanama isize ibibazo bitatu by'ingutu bikwiye kuzashyirwamo imbaraga muri manda y'ubutaha

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU