Ndindiriyimana Jean de Dieu wari ushinzwe gucunga umutungo mu Murenge wa Munyiginya uherereye mu Karere ka Rwamagana, yasanzwe iwe yapfuye bigakekwa ko yishwe n’indwara ya Asma.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mukozi w’Umurenge yamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama. Abo bakorana ndetse n’abaturanyi bavuga ko ejo yiriwe ari muzima ndetse ngo ku wa Gatanu yaje mu kazi ataha nk’abandi bose nta kibazo na kimwe afite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Munyiginya, Uwingeri Valens, yabwiye muhaziyacu.rw ko bikekwa ko yishwe na Asma.
Yagize ati: “Yego twasanze yapfuye imbere y’aho atuye, abaganga basanze afite ipompe ya Asma, tukaba dukeka ko ari Asma yamwishe. Umurambo we wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rwamana.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku wa gatanu uyu mukozi yari mu kazi nta kibazo afite ariko ngo akaba yakundaga kurwara iyi ndwara.






