Hashize iminsi ibiri umuhungu w’i Nawe mu Karere ka Rwamagana wigaga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye arohamye mu cyuzi cyuhira imyaka cya Gashara ariko umubiri we nturaboneka, ubu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ni ryo riri kumushakisha.
Uyu munyeshuri witwa Shyaka Gilbert w’imyaka 21 yigaga ku rwunge rw’amashuri rwa GS Rubona, ni uwo mu Mudugudu wa Rudashya, Akagari ka Nawe, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Byaruhanga John Bosco yabwiye MUHAZIYACU iby’aya makuru, avuga ko byabaye kuwa kane mu masaa saba z’amanywa, ubwo Shyaka yari kumwe na bagenzi be bajya koga muri iki cyuzi ubusanzwe cyagenewe kuhira imirima yo mu gishanga.
Uyu muyobozi avuga ko atari ubwa mbere iyi baraje ya Gashara iguyemo abantu, ndetse bamaze kugwamo ari benshi.
Atanga ubutumwa ku baturage, Gitifu Byaruhanga yavuze ko abantu bagomba kwirinda gukinira mu mazi nta bikoresho by’ubwirinzi bwo mu mazi bafite, kuko amazi yica kandi “nta muhanga wayo”.
Yagize ati: “Barasabwa kumvira amabwiriza y’ubuyobozi kuko Abayobozi bahora bakora ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu mazi.”







