MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

RAB itangaza ko iri gutegura igisubizo kirambye cy’utumatirizi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/12/2022

Umuyobozi mukuru  wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr Bucagu Charles yijeje abahinzi b’imbuto z’imyembe bo mu karere ka Kayonza ko ikibazo cy’utumatirizi twibasiye imyembe kiri gushakirwa umuti urambye wo gushaka utundi dukoko tuzajya turya utumatirizi.

Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo ubwo yari mu bitabiriye inteko rusange y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Kayonza, Dr Bucagu yabajijwe na bamwe mu bahinzi b’imbuto z’imyembe ikiri gukorwa kugira ngo harwanywe utumatirizi dutuma batakibona umusaruro w’imyembe nk’uko byari bisanzwe mbere.

Ubwo yasubizaga iki kibazo Dr Bucagu yavuze ko hari uburyo bubiri bwo guhangana n’utumatirizi, harimo uburyo burambye n’uburyo bw’igihe gito.

Yagize ati: “Iki ni ikibazo kiri mu gihugu hose, ni udukoko dutinya izuba, hari uburyo bwo kugabanya amababi izuba rikagera mu mababi, ubu buryo rero bwo kugabanya amashami maze izuba rikageramo ibi kandi bijyana no gutera umuti muri aya mababi, hari ubundi buryo burambye buri mu bushakashatsi twazanye mu gihugu hari utundi dukoko turya utumatirizi, ni ubushakashatsi bumaze gukwira ahantu henshi muri Afurika.”

Dr Bucagu akomeza avuga ko utwo dukoko tuzarya utumatirizi kuri ubu twamaze kugera mu Rwanda, ubu hatangiwe isuzuma kugira ngo harebwe imikorere yatwo n’uko twakongerwa, aha kandi harebwa niba nta kindi kibazo twatera kuko iyo tumaze kurya utumatirizi natwo duhita dupfa; iyi ikaba inzira yo mu buryo burambye yo guhangana n’utumatirizi.

Aba bahinzi bavuga ko muri bo hari abamaze guta icyizere ndetse banafite gahunda yo gutema ibi biti by’imyembe kuko babona nta musaruro bigitanga.

Umwe muri aba bahinzi ni Rurangirwa Ismael, agaruka kuri iki kibazo yabanje kugaragaza ko amaze imyaka 10 we na bagenzi be bahinga imyembe ku buso bwa hegitari 20, yagize ati: “Igiti cy’umwembe iyo cyafashe ni kimwe mu bibasha guhangana n’izuba, aho wagihinga hose kirafata kandi kirera, turifuza ko RAB itumara impungenge ku muti w’agakoko kateye ku myembe.”

Aba bahinzi bemeza ko imyembe yari ibafatiye runini mu kurwanya ubukene n’imirire mibi kuko ari imbuto zafashaga benshi, nyamara ngo muri iki gihe ibyinshi muri ibyo biti nta musaruro bigitanga.

Gatera Edward ni umwe mu bahinzi b’imyembe utarabigize umwuga, yemeza ko kuba ibi biti birwaye byatumye nta musaruro bakibona, yagize ati: “Ibiti by’imyembe byararwaye cyane, kugeza ubu ntibigitanga umusaruro na gacye kubera twa dukoko bavugaga ntabwo bigitanga umusaruro, ariko nk’uko abo muri RAB babitubwiye twizeye ko tuzacika nihakoreshwa utwo dukoko tundi tuturya.”

Akamatirizi ni agakoko gato kaboneshwa amaso gafite amaguru menshi, aho kibasiye ntikaba ari kamwe tuba ari twinshi turi munsi y’ikibabi cy’umwembe, hari uruhumbu rw’umukara rugaragara hejuru y’ikibabi rwaturutse ku tumatirizi, ikindi usanga umwembe warakuze nabi kubera urwo ruhumbu rw’umukara ndetse n’urwo ruhumbu rw’umweru.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: RAB

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Abaturage bizera cyane ababayobora mu madini kurusha inzego z’ibanze

Iburasirazuba: Abaturage bizera cyane ababayobora mu madini kurusha inzego z’ibanze

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU