Abaturage bo mu Karere ka Ngoma biganjemo abikorera bavuga ko bashimishijwe no kuba aka Karere karesheje imihigo neza mu mwaka wa 2024-2025, bakagaragaza ko ubu icyo bashyize imbere ari ugufatanya n’ubuyobozi, haba mu gutanga Ejo Heza, kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli, korozanya muri Girinka, kwitabira imiganda no guhugura bagenzi babo kuri gahunda za Leta zitandukanye; banarinda ibikorwaremezo bahabwa ngo bitangirika.
Ibi, abaturage MUHAZIYACU yaganiriye nabo barabigarukaho mu gihe ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko kuba baresheje neza imihigo y’umwaka wa 2024-2025, ku kigero cya 77.2%, ibyatumye kaza ku isonga mu Gihugu hose uruhare runini rwagizwe n’abaturage bityo ko no muri uyu mwaka bakwiye gukomeza kurugaragaza.
Abaganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuri ubu icyo bifuza ari uguhora baza ku isonga kandi ko ibyo bizagirwamo uruhare n’abo ubwabo, biyemeje gukomeza gufatanya n’ubuyobozi kugira ngo batazasubira inyuma.
Kubwimana Olivier ukora umwuga w’ubumotari mu Mujyi wa Kibungo yagize ati: “Ubu twarabyishimiye kuba akarere kacu karaje ku mwanya wa mbere, ubu rero intego nihaye ni ugukomeza gukora cyane, dutanga serivise nziza, twitabira gahunda zose za Leta, nk’ubu nkanjye Mituweli nyitangira ku gihe, kandi mba no muri Ejo heza, nkangurira n’abandi kubikora gutyo kandi icyo ni kimwe mu bituma twesa imihigo.”
Niwemutoni Yvette ukora ubucuruzi muri aka karere, na we yagize ati: “Twarabyishimiye kuba twaraje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo, ndashima cyane urugaga rw’abikorera hano mu Karere ka Ngoma ko rugira uruhare rukomeye cyane nk’abafatanyabikorwa, bikaba byaratanze umusaruro mwiza. Mu mihigo akarere gafite turi gukora ibikorwa bitandukanye kuko icya mbere ni tujyanemo, ubu dushishikariza bagenzi bacu gutanga serivise nziza.”
Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’Abikorera-PSF mu Ntara y’Iburasirazuba Gakuba Francis avuga ko kubera uburyo yashimishijwe no kuba Akarere ka Ngoma karaje ku myanya wa mbere ari nayo mpamvu yahise atanga miliyoni eshatu zizatangwa mu bwisungane mu kwivuza-Mituweli, agashishikariza n’abandi kubigenza gutyo kuko ari kimwe mu bituma akarere kesa imihigo.
Mu kiganiro kihariye MUHAZIYACU yagiranye na Gakuba nyuma yo gutanga iyo nkunga y’ayo mafaranga, yagize ati: “Natanze inkunga ku baturage, buriya dushishikarizwa ko umuturage agomba guhora ku isonga nk’uko tubishishikarizwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, natanze miliyoni eshatu nizere ko n’abandi bigiye kubabera urugero rwiza kugira ngo aka Karere katazasubira inyuma mu kwesa imihigo, ahubwo kakagaruka mu myanya ya mbere umwaka utaha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie aherutse kuvuga ko ubuyobozi butakwesa imihigo hatabayeho ubufatanye n’abaturage abasaba kutirara no kwirinda kudohoka kuko imihigo igihari kandi ihoraho buri mwaka, yemeza ko umwanya wa mbere usaba gutekereza cyane kandi ko ushyira igitutu kuri nyirawo.
Yagize ati: “Ndashimira abaturage b’Akarere ka Ngoma ariko nanabasaba ubufatanye nk’uko n’ubundi twafatanyije, imihigo ihoraho, buri mwaka tuba dufite imihigo kandi tugomba kuyesa mu nyungu z’umuturage niyo mpamvu icyo mbasaba ni ukutadohoka, ni ukudasubira inyuma ni ubufatanye imihigo tukayigira iyacu nta kabuza tuzayesa.”
Akarere ka Ngoma kaje ku myanya wa mbere mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2024-2025, gakurikirwa na Gisagara ku mwanya wa kabiri, mu gihe Nyagatare yabaye iya gatatu. Akarere kaje inyuma y’utundi ni Nyabihu yabanjirijwe na Rulindo ku mwanya wa 26 naho Rutsito iza ku mwanya wa 25.






