Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare barasaba inzego z’umutekano kurushaho guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri aka karere, iki cyifuzo cy’abaturage cyatanzwe nyuma yaho hangijwe ibiyobyabwenge by’ingeri zitandukanye byafashwe na Polisi y’igihugu ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage.
Ibiyobyabwenge byangijwe ni ibyafashwe kuva mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2021, birimo litiro 759 za kanyanga, litiro 888 za Maishabora 888, Soft Gin udupaki 5,598, Kambuca uducupa 948, hamwe n’Urumogi ibiro 28, amapaki 22 y’amasashi, ibi byose bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 12.
Sibomana Aimable ni umwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare yemeza ko yasobanukiwe n’ububi bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage, avuga ko ari ibintu byica abantu kuko bituma uwabikoresheje adatekereza neza, yibanda cyane ku nzonga zitemewe zikunzwe na bamwe mu baturage n’ikoreshwa ry’urumogi, avuga ko bo nk’abaturage biteguye gutanga amakuru kugirango bicike ku bwe asanga hari igikwiye gukorwa by’umwihariko.
Yagize ati: “Turasaba ko hashyirwa imbaraga mu kubirwanya nk’ubuyobozi, nicyo cyafasha abayobozi kubirwanya bigacika.”
Hari umwe mu baturage bafashwe acuruza ibitemewe yitwa Habiyaremye Vincent, ni uwo mu Murenge wa Kiyombe mu Kagari ka Gitenga, ngo yumva amaze kwitekerezaho neza ku buryo adashobora kuzongera gukora ibinyuranyije n’amategeko, ngo nk’umuturage yiteguye kujya atangira amakuru igihe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian ahamya ko ubuyobozi bugifite akazi kenshi gakomeye ko guhashya ibiyobyabwenge bafatanyije n’abaturage, ibi abishingira ku mpamvu y’uko abaturage bacuruza ibyobyabwenge n’ababikoresha babana umunsi ku wundi n’abandi bazima batabikoresha, usanga aba bose ari abaturanyi kandi bose baraziranye haba abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge n’abatabikoresha.
Yakomeje agira ati: “Bamwe mu baturage bacu baracyafite ikibazo kandi ni ikibazo twavamo dufatanyije twese.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Twizyimana Hamdun avuga ko ibiyobyabwenge byafashwe mu mezi abiri atambutse, ashima ubufatanye bwabayeho hagati y’abaturage na Polisi y’igihugu.
Usibye ibiyobyabwenge byafashwe, hari n’abaturage bandi bafashwe bacuruzaga imyenda ya caguwa yambutswaga iva Uganda mu buryo bwa magendu, inzira bicishwamo ni nayo ikoreshwa hinjizwa ibiyobyabwenge bifatwa buri mu karere ka Nyagatare, gafite imirenge myinshi ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, ahakunze gukoreshwa inzira zitemewe zo mu byaro aho guca ku mipaka yemewe n’amategeko.







