MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abakristu 49 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
09/07/2020

Ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Rwimiyaga mu mudugudu wa Gakoma, Polisi yafashe abantu 49 bateraniye mu nzu ebyiri basenga.

Iyi nkuru MUHAZIYACU ikesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko abagera kuri 45 bari mu nzu y’umuturage witwa Mutoni Frola w’imyaka 40, na ho abandi bane(4) bari kwa Mukaremera Anitha utuye mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Gacundezi , Umudugudu wa Rukundo.

Bafashwe ku mugoroba ku wa Kabiri tariki ya 07 Nyakanga, abafatiwe kwa Mutoni ni abayoboke b’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi naho abafatiwe kwa Mukaremera ni abo mu matorero n’amadini atandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko hari nka saa tatu z’umugoroba abaturage bakomeza kubona imodoka n’abandi bantu bagenda n’amaguru bajya mu rugo rwa Mutoni Flora w’imyaka 40.

Nyuma y’iminota mike batangiye kumva baririmba basenga bahita batanga amakuru kuri Polisi.

CIP Twizeyimana yagize ati “Abaturage nibo baduhaye amakuru tujyayo dusanga ni abantu biganjemo urubyiruko bari mu cyumba cy’uruganiriro kwa Mutoni barimo gusenga banaririmba.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu 49 bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 yose uko yakabaye.

Ati “Ahantu bari bateraniye nta ntera ya metero yari hagati y’umuntu n’undi, bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye ndetse bajya no kwinjira muri urwo rugo ntabwo bari bakarabye mu ntoki. Bariya bantu baturutse mu bice bitandukanye by’umurenge wa Rwimiyaga n’uwa Nyagatare ku buryo batamenya uwaba afite ubwandu bwa COVID-19.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ibyo bakoze byose binyuranyijwe n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi.

Ati “Nta muturage n’umwe mu Rwanda uyobewe ko abantu batemerewe guteranira ahantu hamwe, byongeye bariya bari ahantu hafunganye begeranye cyane. Bari baturutse mu bice bitandukanye ndetse nta n’umuyobozi wari ubizi.”

CIP Twizeyimana yongeye gusaba abantu kujya basengera mu ngo zabo, abagize umuryango basengere mu nzu iwabo kugeza igihe Leta izatangira uburenganzira bwo guhurira hamwe bagasenga nk’uko byahoze Koronavirusi itaraza.

Abafashwe bose uko ari 49 babaye bashyizwe mu kato kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo bakurikiranwe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Batandatu batawe muri yombi bari mu burobyi bunyuranyije n’amategeko

Ivuguruye: Imfungwa enye zari zatorotse aho zavurirwaga Coronavirus zose zafashwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU