MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Urutoki n’inanasi byagizwe ibihingwa ndangakarere

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
02/01/2023

Akarere ka Ngoma kagaragaza ko kafashe icyemezo cyo kwita ku bihingwa by’inanasi  n’urutoki bikaba ari byo kamenyekanaho ku buhinzi bukozwe kinyamwuga butanga umusaruro mwiza kandi mwinshi ku rwego rw’Igihugu; ku mpamvu z’uko ari byo kazwiho kurusha ibindi.

Banamwana Bernard Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yabwiye MUHAZIYACU ko ari kimwe mu byemezo byafatiwe mu mwiherero w’Inama Njyanama wabaye muri Nzeri 2022 aho bemeje ko Ngoma igomba kugira ibintu bitatu biyiranga hemezwa urutoki, inanasi, icya gatatu kikaba ubukerarugendo.

Avuga impamvu bahisemo inanasi n’urutoki nk’ibihingwa ndangakarere yagize ati: “Iyo uvuze igitoki abantu benshi bumva i Ngoma, wavuga inanasi ndumva nahamya y’uko nta bantu baturusha inanasi mu Rwanda zaba mu bwinshi no mu bwiza. Ibyo byose rero twarabibonye turavuga ngo niba ari ibintu twihariyeho turusha abandi nk’Akarere ka Ngoma kuki tutabigira ibihingwa bibiri ndangakarere, niba ushaka inanasi nziza ukayibariza i Ngoma niba ushaka igitoki cyiza ukakibariza i Ngoma.”

Mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma ubuhinzi bw’inanasi bukorerwa cyane mu mirenge ya Mugesera, Sake na Zaza aho byemezwa ko ubuso buhinzweho inanasi bubarirwa muri hegitari 6000.

Mu gihe urutoki ruhinzwe kuri hegitari 8,833; aho mu bihe bitandukanye abahinzi b’urutoki babwiye MUHAZIYACU ko rwabateje imbere. Ikigeraranyo cy’umusaruro w’ibitoki uboneka ni toni ziri hagati ya 16 na 26 kuri hegitari.

Kugira inanasi n’urutoki ibihingwa ndangakarere ka Ngoma byitezweho kuvugurura imihingire no gukemura ikibazo cy’umusaruro wabaga mwinshi ukangirika.

Mukarugira Antoinette ni umuhinzi wo muri Koperative KOABANAMU ihinga inanasi ku buso bugera kuri hagitari 4000 mu Murenge wa Mugesera yagize: “Inanasi inaha zadufashije gutera imbere iyo zeze njye mu cyumweru nshobora kugurisha nka toni n’igice, inanasi imwe iba igura hagati ya 300Frw na 500Frw ariko tujya tugira imbogamizi zo kubura isoko, umusaruro ukaba mwinshi ukangirika, ariko kuba hari kubakwa uruganda byaradushimishije, umusaruro uzajya ugerayo utangiritse.”

Banamwana Bernard Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma agaragaza ko kuba mu Murenge wa Mugesera hari umushoramari uri kubaka uruganda rutunganya inanasi biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Werurwe 2023, biri mu mujyo wo kwita ku buhinzi bw’inanasi bukanozwa kandi bugateza imbere ababukora birushijeho.

Ati: “Byemezwa ko hafi 40% by’umusaruro w’inanasi wabonekaga wasaga nk’aho upfa ubusa cyangwa ukangirika, ahanini wangirikiraga mu nzira gahati yo kumara gusarura no kugeza umusaruro ku isoko, ubu rero icyiza gihari ni uko inanasi zizajya zisarurwa zijya ku ruganda, izindi zisigaye zijye ku isoko risanzwe. Koperative y’abahinzi b’i Mugesera basanzwe bakorana n’uruganda rw’ Inyange n’izindi bajyana ku yandi masoko atandukanye.”

Biteganyijwe ko uruganda rw’inanasi ruri mu mushinga witwa ‘Izuba Agro-tourism’ ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 100 ku munsi zongererwe agaciro.

Amakuru MUHAZIYACU ikesha ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Ngoma ni uko biteganyijwe ko bitarenze Werurwe 2023 muri buri murenge hazaba bamaze gushingwa koperative y’abahinzi b’urutoki bazajya bakora ubuhinzi kinyamwuga, hakanagenzurwa imihingire y’urutoki mu bice byose bigakorwa mu buryo bw’umwuga.

Ku ngingo yo kuba hatekerezwa no gushyirwaho n’inganda zitunganya umusaruro w’urutoki, Banamwana yagize ati: “Tugomba gutangira kuvugurura urutoki kandi bikajyana no gutekereza ngo wa musaruro uri buze kwiyongera uraza kujya hehe, ni yo mpamvu ubwo mu gihe kiri imbere ntituzatangazwe n’uko twabona hari undi mushoramari noneho we waje mu rutoki. Kuko ntabwo burya umuntu yatekereza gushora imari cyane cyane mu byo kongerera agaciro ibihingwa atabona ko hari umusaruro uhagije kandi mwiza.”

Mu rwego rwo kuzamura ubuhinzi, mu ishoramari riri gukorerwa mu Karere ka Ngoma uretse urwo ruganda rutunganya inanasi ruri kubakwa mu Murenge wa Mugesera, hari n’umushinga wa Kampani yitwa ‘GIFT Rwanda Ltd’ uzakora imbuto zitarwara[Virus and disease free] z’urutoki, ibinyomoro,inkeri,inanasi, ruzanakora imbuto z’imigano, ruzuzura rufite ubushobozi bwo gutubura imbuto miliyoni eshatu ku mwaka, uwo mushinga uzaba unafite Lobatwari zipima imbuto, ubutaka, amazi n’amababi; ibikorwaremezo byawo byatangiye kubakwa mu Kagari ka Nyagatugunda, mu Murenge wa Zaza.

Mu Murenge wa Mugesera koperative KOABANAMU y’abahinzi b’inanasi bazihinga kuri hegitari zigera ku bihumbi bine (Amafoto: Manishimwe N.)

 

Inyubako y’uruganda ruzatunganya inanasi yamaze kuzura aho biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Werurwe 2023
Abayobozi mu Karere ka Ngoma na bamwe mu bafatanyabikorwa bako ubwo bari basuye ahagiye gutangizwa umushinga wo gukora imbuto na za Laboratwari zipima imbuto, ubutaka, amazi n’amababi

Mu Murenge wa Rukira ni ho hari Koperative Ubumwe ihinga urutoki kuri hegitari zisaga ibihumbi bitatu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Habonetse imvura mu gihe biteguraga guhangana n’amapfa

Kirehe: Habonetse imvura mu gihe biteguraga guhangana n'amapfa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU