MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Umukuru w’umudugudu uzira icyaha yashyikirijwe inka y’ubumanzi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
20/10/2021

Mu Murenge wa Sake hatanzwe inka y’ubumanzi yahawe umukuru w’umudugudu wa Nyakagezi, mu Kagari ka Gafunzo nk’umudugudu w’indashyikirwa mu Karere ka Ngoma muri gahunda y’umudugudu uzira icyaha; ni igikorwa cyabereye ku biro by’umurenge wa Sake kuri uyu wa 20 Ukwakira.

Umudugudu uzira icyaha urangwa no kugira uburyo bwihariye bwo gukemura amakimbirane, kugira irondo rikora neza, kwandika abinjira n’abasohoka, ubwitabire buri ku kigero cyo hejuru muri gahunda za Leta nka Mituweli na Ejo Heza hakiyongeraho gahunda y’isuku n’isukura.

Mu karere ka Ngoma hashyizweho itsinda rigenzura uko izi gahunda zose zikurikizwa mu mudugudu maze umudugudu wa Nyakagezi uhiga indi midugudu yose irenga 400 yo mu Karere ka Ngoma, mu kwezi gushize kwa Nzeri mu nama mpuzabikorwa y’aka karere yari iyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yasabye ko uyu mudugudu uzahabwa inka y’ubumanzi ikaba ishimwe ry’imiyoborere myiza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano N. Cyriaque avuga ko iki gikorwa cyije nk’ishimwe,

Yakomeje agira ati:” Nk’ uko twabitojwe n’Intore izirusha intambwe y’uko imvugo ikwiye kuba ingiro, nyuma y’ukwezi kumwe yemerewe inka, uyu munsi habaye umuhango wo kumushyikiriza inka ihaka nk’ishimwe ry’imiyoborere myiza yagaragaje muri uyu mudugudu.”

Umukuru w’umudugudu wa Nyakagezi Nyiramana Floride, avuga ko ibyo yagezeho abikesha ubufatanye n’abaturage ayobora ndetse n’abandi bayobozi bafatanyije kuyobora umudugudu kugeza ku Isibo,

Yakomeje agira ati: “Habayeho kwigisha abaturage no kubakangurira gahunda zose za leta kandi nabonye iyo habayeho kwigisha abaturage no kubakangura bidakozwe n’umuntu umwe, abaturage bahindura imyumvire.”

Bamwe mu batuye muri uyu Mudugudu wa Nyakagezi bemeza ko ibyo bagezeho babikesha umuyobozi wabo mwiza ubaba hafi, bemeza n’ iyi nka ahawe izabagirira akamaro nk’umudugudu kuko ntawuzongera kugira imirire mibi, kuri bo ngo iyi nka iri mu maboko mazima.

Umudugudu wa Nyakagezi ugizwe n’abaturage 421.

Abaturage bishimiye inka bahawe
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nyiridandi Mapambano Cyriaque yashimiye abatuye uyu mudugudu
Inka y’ubumanzi yashyikirijwe ubuyobozi bw’Umudugudu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda
Abagore

Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda

15/10/2026
Depite Mukabunani yasabye abagore b’ i Gatsibo kwitabira amatora y’inzego z’ibanze no kuyagiramo uruhare
Abagore

Depite Mukabunani yasabye abagore b’ i Gatsibo kwitabira amatora y’inzego z’ibanze no kuyagiramo uruhare

15/10/2026
Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye
Abagore

Ngoma: Abagore bo mu cyaro borojwe inka, banaremerwa ibikoresho bitandukanye

15/10/2026
Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane
Amakuru

Kayonza: Abaturage basaga 200 bamaze imyaka itatu bishyuza WASAC amafaranga y’ingurane

15/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi byafashwe byinjizwa mu Rwanda

Iburasirazuba: Ibiyobyabwenge birimo kanyanga n'urumogi byafashwe byinjizwa mu Rwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU