Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwasabye abaturage gutera intambwe bakajya bamenyesha akarere igihe bahawe serivisi mbi ku bitaro no ku bigo nderabuzima.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro na Radio Izuba, cyagarukaga ku itangwa rya za serivisi mu mavuriro ku wa 3 Ugushyingo 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose yagize ati “Turasaba abaturage ko uhawe serivisi mbi yaba ku bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima kuduha amakuru kugira ngo natwe dukurikirane.”
Uyu muyobozi yanakebuye abakora muri serivisi z’ubuvuzi, ati: “Tuributsa abakora muri serivisi z’ubuzima gutanga serivisi nziza twumva ko abaje batugana baba badukeneyeho ubufasha tubakire neza.”
Yanibukije abaturage gutangira mituweli ku gihe kuko indwara idateguza.
Ati: “Abaturage barasabwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe kuko uburwayi budateguza ndetse ufite umwana akibuka kumushakira ikarita hakiri kare kugira ngo na we agire uburenganzira bwo kwivuza….”
Muri iki kiganiro, Mukayiranga yari kumwe na Dr Gahima John, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibungo na Rafiki Ephrem uyobora, Ikigonderabuzima cya Rukira.
Hirya no hino mu Rwanda hakomeza kumvikana abijujutira imitangire mibi ya serivisi mu bigo by’ubuvuzi, zirimo uburangare bwa bamwe mu bakora muri ibyo bigo, kutumva abarwayi no kubabwira nabi n’iyindi migirire mibi igira ingaruka mbi ku murwayi waje abigana.






