Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma basaba abanyamategeko kubegera inshuro nyinshi bakabasanga aho batuye kugira ngo basobanurirwe amategeko n’uko bakwirinda amakimbirane.
Kuva muri Mutarama 2019, Ihuriro ry’imiryango RCN Justice et Democratie, Tubibe Amahoro, Haguruka, Lawyers Of Hope na Mashirika ryashyizweho rigamije kongerera ubushobozi zimwe mu nzego zitanga ubutabera bwegereye umuturage,
Izo nzego zirimo Komite z’abunzi, Abayobozi b’inzego z’ibanze n’imiryango Nyarwanda itari iya leta iba muri izi gahunda; hagamijwe kongerera ubumenyi abasaba serivisi z’ubutabera binyuze mu gusakaza amakuru mu baturage arebana n’ubutabera bwegereye abaturage.
Aho iri huriro riheruka guhurira n’abaturage ni mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bamwe mu baturage MUHAZIYACU yaganiriye nabo bemeza ko iyi gahunda yabafashije gusobanukirwa amwe mu mategeko n’inzira bakwiye kunyuramo bagana ubutabera.
Uwamariya Vescaline ni umwe muri aba baturage basaba izi nzego kurushaho kubegera, yagize ati: “Ku bwanjye mbona ari ibintu bikwiye no kugera mu masibo kuko nk’ubu nasobanuriwe uko nkwiye gutwara ikibazo cyanjye, kandi nasobanukiwe uburyo ntakwiye guhohoterwa.”
Sibomana Emmanuel na we ni umuturage wagiriwe inama na komite mpuzabikorwa y’akarere y’ubutabera, yemeza ko ibikorwa nk’ibi byo kwegera abaturage byashyirwamo imbaraga , yagize ati: “Twanyuzwe cyane n’uburyo abanyamategeko batwakiriye bakatugira inama wenda bakaba bazanagaruka.”
Ibikorwa nk’ibi biri gukorwa mu cyiswe Umuriri w’Ubutabera, ni ubukangurambaga bukorerwa mu ruhame hatumiwe abaturage bagahabwa amakuru binyujijwe mu mikino, ikinamico n’mivugo; nyuma y’iyo mikino nibwo abaturage bafite ibibazo bajya guhura mu ibanga n’abagize komite mpuzabikorwa y’akarere mu butabera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Umurerwa Donathile yemeza ko ibikorwa nk’ibi byo kwegera abaturage bibafasha gusobanurira neza abaturage uburenganzira bwabo,
Yakomeje agira ati: “Hari ibibazo bimwe na bimwe bakemuye neza ndetse n’umuturage agenda yishimye, nyamara iyo nama bamugiriye natwe ari yo twari twaramugiriye ariko ntabyumve neza; gusa iyo abonye abanyamategeko nk’aba baje bakabimusobanurira neza abyumva kurushaho.”
Amwe mu mategeko yigishwa muri ibi biganiro harimo uburenganzira bw’abana, uburenganzira ku mutungo w’abashakanye, uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, uburyo bwo gukemura amakimbirane mu miryango mu bwumvikane n’ubuhuza.







