MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abanyamuryango ba koperative y’abanyonzi ntibazi irengero ry’imisanzu yabo

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
04/08/2021

Abanyamuryango ba koperative itwara abagenzi ku igare COTAVEMU mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, baravuga ko batazi irengero ry’amafaranga batanga nk’imisanzu, uwari umuyobozi wabo akaba yaratawe muri yombi azira iki kibazo.

COTAVEMU ni koperative y’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare bakorera mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma.

Ikibazo cy’aba banyamuryango bavuga ko gihera mu myaka itatu ishize ubwo hakorwaga ubugenzuzi bukagaragaza ko hari amafaranga arenga 2 000 000 Frw ataragaragarijwe imikoreshereze yayo.

Bamwe bemeza ko batanze imisanzu yabo ariko ntibamenye uko yakoreshejwe n’uburyo amafaranga yakuwe kuri konti nkuko umwe muri bo abivuga.

Ntirenganya yagize ati “Amafaranga dushyira kuri konti ntibatubwira uko akoreshwa, iyo tubajije baratwihorera niyo twakoze inama nta gatabo ka Sacco batwereka ngo dusobanurirwe amafaranga ariho, uko yakoreshejwe n’asigayeho”

Abanyamuryango ba COTAVEMU bashyira mu majwi ubuyobozi bwabo bwacunze nabi umutungo dore ko muri yo myaka itatu ishize batabwirwa amakuru y’amafaranga batanga nk’umusanzu wa koperative yabo.

Maniriho Eugene we yagize ati “batwemereye kudutangira mituweli ntibayidutangira, ubu ngo kuri konti hasigayeho amafaranga 1600, ayandi yose ntawuzi ibyayo, ubu twarababaye cyane”

Amafaranga aba banyamuryango bavuga ko batazi ikoreshwa ryayo harimo naya Ejoheza nayo batangaga buri gihe mu rwego rwo kwizigamira, andi bavuga ni ayo bagombaga kugura umwambaro wabo (amajire) nayo ntibayahabwa bavuga ko ubu hashize amezi umunani baratanze ayo mafaranga ariko bakaba batarahabwa uwo mwambaro.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugesera bwemeza ko iki kibazo bukizi kandi ko bwakiganiriyeho n’abanyamuryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Niyigena Alexis yakomeje agira ati “twasanze ibyo abanyamuryango bavuga hari ibifite ishingiro, nkaho bagaragaza ko Perezida, umwungirije n’umunyamabanga wa koperative hari amafaranga bagiye babikuza inteko rusange ya koperative itabizi, twaragenzuye dusanga hari amafaranga 2.514.000 Frw adafitiwe ubusobanuro”

Gitifu Niyegena avuga ko iki kibazo barangije kukigeza ku rwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ndetse abo bayobozi bose batawe muri yombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Zaza.

Abafunzwe ni Bavugirije Joseph wari Perezida wa koperative umwungiriza we Muvunyi Pierre na Nsabimana JMV wakoraga nk’umunyamabanga wa COTAVEMU.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: MugeseraNgoma

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Umuhanda Nyaruvumu-Rebezo watangiye kugirira akamaro abawukoresha

Ngoma: Umuhanda Nyaruvumu-Rebezo watangiye kugirira akamaro abawukoresha

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU