Mu Ntara y’Iburasirazuba, abantu 11 bafatanywe inzoga zitemewe litiro 1,470, forode z’amapaki 64 ya Energy Drink, n’amapaki 69 y’amashashi yinjijwe mu buryo butemewe avanywe mu gihugu cya Uganda.
Amakuru agera kuri muhaziyacu.rw agaragaza ko bose bafashwe mu igenzura ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba tariki ya 3 Mutarama 2020.
Akarere ka Kirehe ni ko kafatiwemo inzoga nyinshi zitemewe zengwa n’abaturage, cyane cyane izitwa ‘Inkanika’ zigera kuri litiro 900, zatahuwe mu mirenge ya Gahara na Musaza.
Aho i Musaza ni na ho hafatiwe uwitwa Kambanda Tharcise wafatanywe litiro 100 z’Inkanika, amapaki 64 ya Energy drink, n’amapaki 69 y’amashashi yinjije mu buryo butewe avanye mu gihugu cya Uganda.
Mu kiganiro muhaziyacu.rw imaze kugirana na CIP Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yasobanuye iby’icyo gikorwa cyakozwe n’uburyo abafashwe batahuwe.
Ati: “ Bafashwe muri gahunda n’ibikorwa bya Polisi byo kugenzura umutekano, mu makuru tuba twahawe n’abaturage. Twaragiye kuko dusanga abafashwe bafite inzoga zitemewe n’amategeko zirimo Inkanika, Ibikwangari, n’ibyo bitanga ngo ni Ibiseyeye, ni inzoga benga babeshya ko ari iz’ibitoki ariko zakozwe mu bintu byangiza ubuzima bw’abantu.”
Mu tundi turere nka Bugesera mu Murenge wa Ngeruka hafashwe litiro 120 z’inzoga zitemewe abaturage bita ‘Igikwangari’, zafatanywe uwitwa Nyiranzacahinyeretse Cecile.
Mu Karere ka Ngoma, hafashwe abantu batanu barimo abakora inzoga z’ Inkanika litiro 210 n’amacupa 27 ya Kambuca. Naho mu Murenge wa Rukumberi wo muri aka karere, uwitwa Uwitije Jacqueline yafatanywe litiro 240 z’Inkanika
Abafatiwe mu cyuho bahise bacibwa amande.
CIP Twizeyimana yagize ati: “Akenshi abacuruza inzoga zitemewe iyo bafashwe ari ubwa mbere barihanangirizwa, bagacibwa amande. Ubwo rero bo baciwe amande barataha, ariko abafatanywe ibyavuye hanze, byinjizwe mu Rwanda bidasoze, bo baracyari mu maboko ya Rwanda Revenue.”
Twizeyimana komeza avuga ko Polisi ishimira abaturage ko bamenye ububi bw’inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge ku buryo bayifasha kubirwanya, akanaburira uwaba afite gahunda yo gukora izo nzoga, gukoresha ibiyobyabwenge no kwinjiza za forode kubireka kuko nta ho yamenera.
Ati: “Hari ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage kandi n’amayeri bakoresha turayazi, inama twabagira ni uko babivamo.”
Ku munsi w’Ubunani bw’uyu mwaka wa 2020 na bwo Polisi ikorera mu karere ka Nyagataye yataye muri yombi umusore w’imyaka 26 nyuma yo kumusangana litiro 40 z’Ikiyobyabwenge cya Kanyanga.






