MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mu mafoto 7: Uko icyumweru cyagenze mu turere 7 tw’Iburasirazuba

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
30/10/2022
Rwamagana, ku Cyumweru, tariki 30 Ukwakira 2022

Rwamagana, ku Cyumweru, tariki 30 Ukwakira 2022

Muri iki cyumweru mu turere turindwi two mu Ntara y’Iburasirazuba habaye ibikorwa bitandukanye, harimo ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ibidukikije, umuganda, inteko z’abaturage, n’ibindi.

MUHAZIYACU yahisemo ifoto imwe ya buri karere mu bikorwa by’ingenzi byabaye mu minsi irindwi y’icyumweru cyatangiye  tariki 24 Ukwakira 2022. Nyuma hiyongeraho n’ifoto yatoranyijwe y’Intara y’Iburasirazuba y’iki cyumweru.

Nyagatare

Nyagatare: Kuwa Kabiri, tariki 25 Ukwakira 2022 (Ifoto: Akarere ka Nyagatare)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza Murekatete Juliet yifatanyije n’abaturage mu nteko rusange zateraniye mu Mudugudu wa Burumba, Akagari ka Barija, zihuzwa n’ubukangurambaga bwa Polisi bujyanye no kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Ngoma

Ngoma, kuwa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2022 (Ifoto: Akarere ka Ngoma)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangiye gufasha abaturage kuhira imyaka. Bamwe mu baturage bo mu Murenge Mugesera batangaza ko ubu buryo bwo kuhira buje ari igisubizo mu gihe izuba rikomeje kwaka ari ryinshi.

Kayonza

Kayonza, kuwa Gatatu, tariki, 26 Ukwakira 2022 (Ifoto: Akarere ka Kayonza)

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yatashye ku mugaragaro umushinga w’uruganda rukora foromaji, ukaba ari umushinga wa kampani yitwa The Blues Creamy Ltd, ikaba ikorana bya hafi na Koperative y’Aborozi bo mu Murenge wa Murundi.

Uru ruganda rugamije guteza imbere foromaji ituruka ku mata y’inka z’inyambo, ndetse no kubaka inzu y’abasura inyambo, bikaba byitezweho guteza imbere ubworozi, umuco n’ubukerarugendo mu Karere ka Kayonza. Uyu mushinga ukaba uzakorwa mu byiciro bitatu.

Bugesera

Bugesera, Kuwa Kane, tariki ya 27 Ukwakira 2022 (Ifoto: Akarereka Bugesera)

Mu rwego rwo gufasha abaturage gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ku bufatanye bwa DASSO, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abaturage b’Akagari ka Kanazi, Umudugudu wa Nyarugati II, bakoze umuganda wo kubakira Mukeshimana Judith na Nyiramajyambere Beatha.

Nyarugati II ni hamwe mu byanya byatoranyijwe mu Murenge wa Nyamata kugira ngo hubakwe amacumbi y’abatishoboye. Akarere kahatanze ibibanza byo kubakamo inzu z’abaturage batishoboye

Gatsibo

Gatsibo, kuwa Gatandatu, tariki ya 29 Ukwakira 2022 (Ifoto: Akarere ka Gatsibo)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Nyirahabimana Solina ari kumwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere n’inzego z’Umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kabarore mu muganda rusange usoza Ukwakira.

Muri uyu muganda, hatangijwe ku mugaragaro gahunda yiswe “Gatsibo igwije imbuto” igamije gutera ibiti by’imbuto ziribwa ku nyubako z’ubuyobozi, insengero, ibigo by’amashuri no ku mihanda.

Kirehe

Kirehe, ku Cyumweru, tariki 30 Ukwakira, 2022 (Ifoto: Akarere ka Kirehe)

Intaganzwa za Kirehe n’abafatanyabikorwa baho bakurikiye Shampiyona y’umukino w’intoki (Volleyball) ya Rwanda National Volleyball League, Phase III, ahahuriye amakipe 15 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Rwamagana

Rwamagana, ku Cyumweru, tariki 30 Ukwakira 2022

Papa wa Kiliziya Orthodox ya Alexandria na Afurika Theodoros II ari kumwe na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere – RGB, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, n’abayobozi ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, bifatanyije mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Kiliziya ya Orthodox yitiriwe Abatagatifu Petero na Pawulo. Mu bikorwa byaranze uwo muhango, habaye igitambo cya Misa, hanashyirwa ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ishuri rizigisha iyobokamana, no gutera igiti.

Intara y’Iburasirazuba

Rwamagana, kuwa Gatanu, tariki 28 Ukwakira 2022 (Ifoto: Intara y’Iburasirazuba)

Ku biro by’Intara y’Iburasirazuba, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yakiriye Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga (RISA) Innocent B. Muhizi, basuye Icyumba cy’ikoranabuhanga kibikwamo kikanasesengurirwamo amakuru y’ibikorwa n’ubuzima by’Intara y’Iburasirazuba. Aba bayobozi basuye iki cyumba kugira ngo bamenye uko gikora n’imbogamizi zikwiye gushakirwa ibisubizo, kuko Iki ari icyiciro cy’igerageza, nyuma yaho iyi gahunda ikazagezwa mu turere, imirenge n’utugari.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abahinzi barashimira Leta yabahaye ifumbire yo kubagaza ku buntu

Kirehe: Abahinzi barashimira Leta yabahaye ifumbire yo kubagaza ku buntu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU