Muri iki cyumweru mu turere turindwi two mu Ntara y’Iburasirazuba habaye ibikorwa bitandukanye, harimo ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ibidukikije, umuganda, inteko z’abaturage, n’ibindi.
MUHAZIYACU yahisemo ifoto imwe ya buri karere mu bikorwa by’ingenzi byabaye mu minsi irindwi y’icyumweru cyatangiye tariki 24 Ukwakira 2022. Nyuma hiyongeraho n’ifoto yatoranyijwe y’Intara y’Iburasirazuba y’iki cyumweru.
Nyagatare

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza Murekatete Juliet yifatanyije n’abaturage mu nteko rusange zateraniye mu Mudugudu wa Burumba, Akagari ka Barija, zihuzwa n’ubukangurambaga bwa Polisi bujyanye no kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Ngoma

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangiye gufasha abaturage kuhira imyaka. Bamwe mu baturage bo mu Murenge Mugesera batangaza ko ubu buryo bwo kuhira buje ari igisubizo mu gihe izuba rikomeje kwaka ari ryinshi.
Kayonza

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yatashye ku mugaragaro umushinga w’uruganda rukora foromaji, ukaba ari umushinga wa kampani yitwa The Blues Creamy Ltd, ikaba ikorana bya hafi na Koperative y’Aborozi bo mu Murenge wa Murundi.
Uru ruganda rugamije guteza imbere foromaji ituruka ku mata y’inka z’inyambo, ndetse no kubaka inzu y’abasura inyambo, bikaba byitezweho guteza imbere ubworozi, umuco n’ubukerarugendo mu Karere ka Kayonza. Uyu mushinga ukaba uzakorwa mu byiciro bitatu.
Bugesera

Mu rwego rwo gufasha abaturage gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ku bufatanye bwa DASSO, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abaturage b’Akagari ka Kanazi, Umudugudu wa Nyarugati II, bakoze umuganda wo kubakira Mukeshimana Judith na Nyiramajyambere Beatha.
Nyarugati II ni hamwe mu byanya byatoranyijwe mu Murenge wa Nyamata kugira ngo hubakwe amacumbi y’abatishoboye. Akarere kahatanze ibibanza byo kubakamo inzu z’abaturage batishoboye
Gatsibo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Nyirahabimana Solina ari kumwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere n’inzego z’Umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kabarore mu muganda rusange usoza Ukwakira.
Muri uyu muganda, hatangijwe ku mugaragaro gahunda yiswe “Gatsibo igwije imbuto” igamije gutera ibiti by’imbuto ziribwa ku nyubako z’ubuyobozi, insengero, ibigo by’amashuri no ku mihanda.
Kirehe

Intaganzwa za Kirehe n’abafatanyabikorwa baho bakurikiye Shampiyona y’umukino w’intoki (Volleyball) ya Rwanda National Volleyball League, Phase III, ahahuriye amakipe 15 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Rwamagana

Papa wa Kiliziya Orthodox ya Alexandria na Afurika Theodoros II ari kumwe na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere – RGB, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, n’abayobozi ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, bifatanyije mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Kiliziya ya Orthodox yitiriwe Abatagatifu Petero na Pawulo. Mu bikorwa byaranze uwo muhango, habaye igitambo cya Misa, hanashyirwa ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ishuri rizigisha iyobokamana, no gutera igiti.
Intara y’Iburasirazuba

Ku biro by’Intara y’Iburasirazuba, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yakiriye Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga (RISA) Innocent B. Muhizi, basuye Icyumba cy’ikoranabuhanga kibikwamo kikanasesengurirwamo amakuru y’ibikorwa n’ubuzima by’Intara y’Iburasirazuba. Aba bayobozi basuye iki cyumba kugira ngo bamenye uko gikora n’imbogamizi zikwiye gushakirwa ibisubizo, kuko Iki ari icyiciro cy’igerageza, nyuma yaho iyi gahunda ikazagezwa mu turere, imirenge n’utugari.






