Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yibukije abana ko nabo bafite uruhare mu kubaka Igihugu, ababwira ko nubwo bitemewe kubakoresha imirimo ivunanye bafite ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo bifasha ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa.
Ibi Minisitiri Bayisenge yabigarutseho kuri Kane tariki 16 Kamena 2022, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, aho rwego rw’Igihugu wabereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge Gashora.
Mu kwibutsa abafite mu nshingano uburere bw’abana, Prof. Bayisenge yavuze ko kwizihiza umunsi nk’uyu ari umwanya mwiza wo kuzirikana no kwibukiranya ko abana aribo Igihugu gihanze amaso,
Ati: “Ntibikwiye ko umwana akoreshwa imirimo irenze ikigero cye, haba mu rugo iwabo n’ahandi; Tubiteho rero uko bikwiye bazadufasha kugera ku cyerekezo 2050 ndetse n’ahandi hazaza y’iki Gihugu cyacu.”
Yakomeje yibutsa abana ko nabo bafite uruhare mu kubaka Igihugu, ati: “Ariko kandi abana namwe mufite umusanzu wanyu mwatanga; kandi umusanzu wanyu ni ntagereranywa ndetse ni ntasimburwa. Turabuza kubakoresha imirimo ivunanye ariko hari ibyo mwakora, hari ibitekerezo mwatanga bijyanye n’ubushobozi bwanyu bifasha ababyeyi banyu ndetse n’abafatanyabikorwa bose mu gukomeza kubaka igihugu cyacu cy’ejo hazaza.”
Minisitiri Bayisenge ashimangira kandi ko umwana agomba kwitabwaho kuva agisamwa, agahabwa ibyo akenera byose hakiri kare kugira ngo akure neza, agire uburere bwiza, akurane ubumenyi n’ubushobozi, buzatuma namara gukura azatanga umusaruro, akigirira akamaro, akanakagirira umuryango we n’igihugu.
Irakoze Valentin, ni umwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya GS.Dihiro, avuga ko we na bagenzi be bishimira imiyoborere y’Igihugu mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana,
Ati: “Abana twese turishimira miyoborere myiza y’Igihugu cyacu, cyane cyane mu guteza imbere uburenganzira bwacu, mu kurinda abana guta ishuri, kurwanya imirimo ibujijwe ibakoreshwa, ubuzererezi no kubarinda gusambanywa no guterwa inda n’irindi hohoterwa ryose rikorerwa abana.”
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ubushake n’imigirire bihamye mu guteza uburenganzira bw’umwana ishyiraho inzego zitandukanye, amategeko na gahunda zinyuranye bigamije ku kumuteza imbere kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku nzego zegerejwe abaturage barimo inshuti z’umuryango, abajyanama b’ubuzima n’ibindi byiciro, bikaba byaratanze umusaruro wo kuba abana 61% bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu babona serivizi mbonezamikurire y’abana bato zikomatanyije, mu gihe 91% by’abana bageze igihe cyo kwiga amashuri abanza bose biga.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango itangaza ko imibare y’igwingira mu bana yagabanutse ikava kuri 38% muri 2015 ikagera kuri 35% mu mwaka wa 2020.












