MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kotsa runonko no gucunda amata: Ibyaranze Umuganura mu Bugesera

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
05/08/2023

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagaragaje ko gusigasira ibikorwa biranga umuco nyarwanda birimo ibyivugo, imbyino, n’indi mirimo iranga imibereho yo mu Rwanda rwo hambere byongera gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Yabigarutseho kuri ku munsi w’umuganura tariki 04 Kanama 2023,ubwo yasuraga bimwe mu bikorwa biranga umuco nyarwanda birimo inzu ya kinyarwanda, imirimo yo gucunda amata, gushaka ibyo kurya bakoresheje uburyo gakondo bwo kotsa runonko(Nyiranonko bitewe n’agace), kwegera ibitoki mu muvure, kumasha no gusimbuka n’indi mirimo byibutsa abakuru bikanigisha abakiri bato bibarizwa muri Fondasiyo Gasore Serge.

Meya Mutabazi yagize ati: “Mu mbyino no mu byivugo mu muco wa kinyarwanda nabyo bifite umumaro wongera gushimangira bwa bumwe bwacu kandi kubera ko igihugu cyacu cyagiye kigira ibibazo bigatuma n’umuco hari aho ugenda utakara tukawugarura, uyu muganura urongera gushimangira ubudaheranwa.”

Munyaburanga Innocent avuga ko abana babo bagize umugisha wo kuba baturiye ikigo cyigisha abana umuco nyarwanda.

Ati: “Dufite amahirwe yo kuba abana bacu babona ikigo bigiramo iby’umuco bakamenya indangagaciro na kirazira ndetse no kuba basobanurirwa ubuzima abakurambere babagamo, yaba mu bikorwa bya buri munsi byo gushaka ibibatunga ndetse n’indi mirimo igamije kwimara irungu nk’imikino yo gusimbuka, kurasa, kwivuga, kubyina imbyino gakondo.”

Mu bindi bikorwa byabaye muri Bugesera harimo no kuganuza abatarahiriwe n’ibihe by’ihinga, ku munsi w’umuganura wabereye Ntarama, wanagaragayemo igikorwa cyo kuganuza imiryango yarumbije, ndetse no koroza amatungo maremare n’amagufi imiryango itoroye.

Hokejwe runonko mu Bugesera
Bakinnyi igisoro biyibutsa umuco

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Etoile de l’Est yanganyije na Gorilla FC 1-1
Umupira w'amaguru

Etoile de l’Est yanganyije na Gorilla FC 1-1

31/10/2026
Urubyiruko rw’i Nyagatare rurishimira ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Urubyiruko

Urubyiruko rw’i Nyagatare rurishimira ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

30/10/2026
Nyagatare: Depite Uwamariya yasabye abikorera kugira uruhare mu kurwanya ruswa
Amakuru

Nyagatare: Depite Uwamariya yasabye abikorera kugira uruhare mu kurwanya ruswa

30/10/2026
Bugesera: Ba Gitifu b’utugari 32 barahiriye kuba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga
Amakuru

Bugesera: Ba Gitifu b’utugari 32 barahiriye kuba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga

30/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Guverineri Gasana yagarutse ku mahitamo yo guhuriza amakipe y’Iburasirazuba ku turere

Nyagatare: Guverineri Gasana yagarutse ku mahitamo yo guhuriza amakipe y'Iburasirazuba ku turere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU