MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Umushinga wa Mpanga wo kuhira ku buso bugari ugeze kuri 97%

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
11/10/2022

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel ari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe basuye umushinga mugari wo kuhira imyaka ku buso bugari wa Mpanga, aho imirimo yo kuwubaka igeze kuri 97%; abafite imirima uzakoreramo bagaragaza ko bifuza cyane ko gutangira kuhira byakwihutishwa.

Gusura uyu mushinga byakozwe kuri  uyu 11 Ukwakira aho Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana ari kumwe n’izindi nzego bakorana, n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe basuye umushinga wo kuhira ku buso bugari wa Mpanga. Basuye ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rw’amazi ruyakura mu mugezi w’Akagera.

Uyu mushinga wo kuhira ku buso bugari wa Mpanga watangiye kuya 15 Nzeri 2017 wagombaga kumara imyaka ibiri wubakwa, ariko ntibyakunda kugeza ubu amasezerano yawo amaze kuvugururwa inshuro ebyiri, bikaba biteganyijwe ko uzarangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2022.

Guverineri CG Gasana avuga ko nubwo uyu mushinga wadindiye ariko ubu ugiye gutangira gukora, ati:”Kugeza ubungubu umushinga uratanga icyizere nubwo bwose bataratsa amashanyarazi ngo batangire gukora ariko ibyangombwa byose turizera ko ukwezi kwa 12 kuzarangira byose byamaze gutungana.”

Abatuye mu bice uyu mushinga uzakoreramo MUHAZIYACU yaganiriye nabo bagaragaza ibyifuzo by’uko hatangira ibikorwa byo kuhira kugira ngo babashe guhangana n’amapfa akunze kubibasira.

Rucogora Jean Bosco ni umuturage wo mu murenge wa Mpanga mu kagari ka Nasho mu isantere ya Pilote, avuga ko bamaze igihe bategereje ko uyu mushinga utangira, aho bari biteze ko bagiye kwiteza imbere bashingiye ku makuru bahabwaga umunsi ku wundi,

Yagize ati: “Uyu mushinga ni mwiza cyane ariko ikibazo ni uko watinze kandi inaha hari inzara nyinshi hari izuba ryinshi, turawutegereje cyane kuko nk’ubu ingemeri y’ibishyimbo igura amafaranga 1300Frw, n’aho iyi bigori ni amafaranga 800.”

Undi muturage yitwa Uwayezu Christine na we yemeza ko uyu mushinga bamaze igihe bawutegereje,

Yakomeje agira ati: “Batubwiraga ko bagiye kubikora tugahita dutangira guhinga no kuvomerera imyaka yacu none rero ntabwo birakorwa ngo bitungane neza, twiteguye neza ihinga igihe bazabisoreza natwe tuzahita duhinga.”

Aba baturage bavuga ko bakanguriwe gutegura imirima yabo ubu kugira ngo igikorwa cy’igerageza gisange imirima iteguye.

Ndabamenye Robert ni umukozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira imyaka mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi-RAB, yemeza ko ibikorwa by’uyu mushinga byadindijwe n’ibintu bitatu harimo inyigo y’umushinga yasubiwemo, icyorezo cya Covid-19 cyatumye hari ibikoresho byatinze kubageraho.

Yakomeje agira ati: “Ubu ibikoresho byinshi byamaze gushyirwa mu mirima, bizafasha amazi kugera mu mirima igisigaye ni ukugira ngo habeho isuzuma kubera ko ari bwo twari tukibona umuriro, amapompe nibwo akimara gushyirwa ku muriro ubu hazatangira gusuzumwa harebwa imikorere ya buri cyuma, ari nako dutangira kugeza amazi ku bahinzi.”

Uyu mushinga wa Mpanga ugomba kuhira ubuso bungana hegitari 659, aho biteganyijwe ko hazajya hahingwa ahanini:ibigori, imiteja, urusenda, inyanya, ibishyimbo na soya.

Muri Mpanga uzagera ku baturage 583 bibumbiye muri koperative; uyu mushinga ukaba ufite intego yo guhinga ibihingwa byoherezwa mu mahanga.

Ni umushinga wose uzarangira utwaye miliyari 180 z’amafaranga y’u Rwanda harimo imishinga migari itatu yo kuhira ku buso bugari harimo Mahama 1 ufite ubuso bwa hegitari 1, 752, Mahama2 ufite ubuso bwa hegitari 2669 na Mpanga kuri hegitari 824; habariwemo ibikorwa byose.

Naho ubuso buzahingwaho kuri iyi mishinga  yose hamwe bungana na hegitari 7000 mu bice by’imirenge ya Mpanga, Mahama na Nyamugari.

Ndabamenye Robert Ushinzwe ibikorwa byo kuhira imyaka mu kigo RAB

Mu murenge wa Mpanga abaturage bategereje ko imashini zitangira gukora bagahinga buhira imyaka yabo
Amazi azakoreshwa mu kuhira muri uyu mushinga azakurwa mu mugezi w’Akagera

Guverineri CG Gasana (ubanza ibumoso) avugana na ba Rwiyemezamirimo b’Abahinde bubaka uyu mushinga wo kuhira i Mpanga
Mu kuhira i Mpanga hari ahazakoreshwa za ‘Pivots’ mu kugeza amazi ku bihingwa gihe cyose azajya aba akenewe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KireheMinagriRAB

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Guverineri CG Gasana yasabye abakobwa kwirinda abiyita ba ‘Tonton’ bakabashuka 

Guverineri CG Gasana yasabye abakobwa kwirinda abiyita ba 'Tonton' bakabashuka 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU