Bamwe mu bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe bagaragaje ibikorwa bitandukanye bakora mu kwiteza imbere birimo ibishingiye ku bucuruzi, ubukorikori n’ubuhinzi n’ubworozi; bituma babasha kubaka umuryango uteye imbere kandi utekanye.
Abo MUHAZIYACU yaganiriye nabo ni ababimurikiye ahakorewe inteko rusange y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa 13 Ugushyingo ku kicaro cy’Umuryango i Kirehe, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Mugore sigasira agaciro washubijwe ugaragaza uruhare rwawe mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye’.

Mu byo bamuritse harimo imitako y’Imigongo, amavuta yo kwisiga n’isabune bikorerwa i Nyamugali, imboga n’imbuto bihingwa i Kigarama,amafi arobwa n’abagore bo muri Koperative y’i Nasho; n’ibindi bitandukanye.
Nyiratuza Beata utuye mu Murenge wa Nyamugali, Akagari ka Kagasa,Umudugudu wa Mataba ni umwe mu bagore 35 bagize itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2017 rikora ibikapu by’amasaro n’amasakoshi manini.
Yagize ati: “Turishimira iterambere turi kugeraho kuko nk’igikapu kinini tukigurisha ibihumbi 18Frw, agato ni 5000Frw kandi kugeza ubu amasoko araboneka, hari n’ibyo twohereza mu mahanga, ku buryo buri munyamuryango hari iterambere agezeho mu bukungu, gutanga Mituweli, kwita ku bana bacu bakiga; kandi dufite intego yo kuba koperative.”
Nyiratuza avuga ko nubwo bakomeje kwiteza imbere bakeneye ubuvugizi ku masoko kuko ngo nubwo aboneka akiri make.
Nyirabuseruka Elizabeth wo mu Murenge wa Gatore, mu Kagari ka Muganza we, ni umwe mu bagore batanu bibumbiye mu itsinda rikora imitako y’Imigongo, avuga ko kugeza ubu ibyo bakora bifite isoko ahubwo bashishikajwe no kubyongera.
Ati: “Kugeza ubu dufite isoko ahantu hatandukanye harimo n’ i Kigali, ahubwo tubona tugikora imitako mike ugereranyije n’isoko. Ibyo dukora umutako muto tuwugurisha 1700Frw, ariko hari n’iminini dukora kugeza ubu tugurisha no mu bihumbi 15Frw cyangwa kurenga bitewe n’ingano y’umutako umukiliya akeneye. Kugeza ubu rero ibijyanye no kwishyura Mituweli tubikora kare, tubasha kwishyurira abana amashuri, no kwiteza imbere; kandi ibyo byose tubikesha Umuryango FPR Inkotanyi kuko ni yo yaduhaye gutinyuka tubona ko dushoboye.”
Naho Mukantwari Dativa wo mu Murenge wa Nyamugali, Akagari ka Kazizi ari mu itsinda rikora amasabune n’amavuta yo kwisiga bita ‘Agasaro’ bakora mu bimera bitandukanye.
Ati: “Twatangiye dutangije inguzanyo ya banki ariko ubu twarangije kuyishyura, twakodeshaga aho dukorera ariko ubu dufite aho dukorera hacu ku kicaro, ariko by’umwihariko buri mudamu agira inyungu atwara murugo iwe kugira ngo afashe umuryango kwiteza imbere dufatanya n’abagabo bacu, tugira igihe cyo kugabana icyo twita ‘ubwasisi’; turateganya kuba koperative yemewe no kubona icyemezo cy’ubuziranenge bw’ibyo dukora.”

Mukagatare Viviane w’imyaka 60 na we ni umuhinzi wo mu Murenge wa Kigarama, mu kagari ka Cyanya asobanura ko iterambere agezeho arikesha Umuryango FPR Inkotanyi ati: “Ntakubeshye, njye ibyo maze kugeraho mbikesha FPR ubu mfite ‘Green house’ mpingamo inyanya, dufite moteri yuhira nk’abadamu, ndagika imitiba nkabona ubuki iwanjye nkanagira ubwo gucuruza; ibyo byose iyo hatabaho FPR ngo dukanguke simba mbizi, mba mvuga ngo umugabo ni we wagika njyewe sinabikora.”

Kansangire Viollette wo mu Murenge wa Nasho we yatanze ubuhamya bw’uburyo impanuro za Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame ari zo zamuteye umwete wo gutinyuka agatangira ubucuruzi, aho asobanura uburyo yatangiye akora ubucuruzi bw’inyanya ashoye amafaranga y’u Rwanda 3000Frw, ubu akaba ari umuhinzi mworozi ntangarugero ubikora nka bisinesi kandi imwinjiriza amafaranga menshi.
Yakomeje agira ati: “Kagame Paul yambereye akabando, igihe abagore bari basinziriye yaradukanguye, aratubwira ngo tuve mu gikari, natangiriye ku bihumbi bitatu ngura intebo ebyiri z’inyanya muri 1998, ariko guhera ubwo ntabwo nigeze nsubira inyuma narungutse cyane, nahindutse umucuruzi ukomeye, mva ku nyanya ngera no mu bitunguru, nkajya noneho mpakiza imodoka; ariko ubu aho ngeze nkora ubuhinzi n’ubworozi bukomeye kuko ubu noroye ingurube ku rwego rwo hejuru pe.”

Musabwasoni Marie Grace Sandra wari Uhagarariye Chairman Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba mu ntego rusange y’urugaga rw’abagore bo mu Karere ka Kirehe, yashimiye abagore bamuritse ibyo bakora, abasaba gukomeza gukora neza ibyo bakora, no gutoza n’abandi bagore muri rusange gutera intambwe bagakora bakiteza imbere; kugira ngo intego yo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye igerweho.
Muri iyi ntego rusange, abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe bagabiye inka Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame, akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu rwego rwo kumushimira.
Imibare MUHAZIYACU ikesha Akarere ka Kirehe igaragaza ko mu mpera z’umwaka wa 2021 aka karere kari gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 415, muri bo abagore bakaba basaga ibihumbi 204.










