Umusore w’imyaka 24 wo mu Murenge wa Murama, Akarere ka Kayonza yiyahuye mu cyuzi cya Rwinkwavu arapfa nyuma yo kumenya ko umukobwa bakundanaga yarongowe n’undi mugabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama Mutuyimana Pauline yabwiye MUHAZIYACU ko amakuru y’uko uwo musore yiyahuye yamenyekanye mugitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 7 Kamena 2020.
Yagize ati: “Amakuru y’uko yiyahuye yamenyekanye nka saa mbili za mugitondo, uwo musore yamenye inkuru y’uko ngo umukobwa bakundanaga bari bafitanye gahunda y’uko uyu munsi yari kumusanga akamubera umugore, bari barangije no guhaha ibyo bagomba gukoresha; ubwo umukobwa yisangira undi mugabo.”
Yakomeje agira ati: “Uwo musore rero yabwiye abasare ngo bamwambutse muri Damu ya Rwinkwavu, agezemo hagati [mu mazi] arasimbuka. Yahise yibira ntiyongera kugaruka hejuru, aracyari mu mazi ntabwo turamubona.”
Uyu musore bikekwa ko yiyahuye mu mazi agapfa, yari atuye mu Kagari ka Muko, Umudugudu wa Rebero.
Umukobwa bivugwa ko bari barapanze ibyo kubana kuri iki cyumweru na we bari batuye mu kagari kamwe; ubu amakuru ahari ni uko uyu mukobwa yashatse undi mugabo mu Karere ka Ngoma.
Nubwo abo bombi bari baranogeje umugambi wo kubana nk’umugore n’umugabo, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murama bugaragaza ko batari bagasezeranye mu mategeko.
Gitifu Mutuyimana Uyobora Umurenge wa Murama avuga ko ‘Urubyiruko rushishikarizwa kujya rubanza gushishoza kandi rukumva ko niba rubuze umwe, atariho ubuzima bwe bushingiye’ kuko ngo nk’aba bombi bigaragara ko batari kuzabana neza no mu gihe kizaza.





