Umusore wakoraga akazi ko gutwara abagenzi ku igare mu Mujyi wa Kabarondo bamusanze mu nzu yapfuye iruhande rwe hari imbabura yari ari gutekeraho ibiryo.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira kuwa gatanu mu Kagari ka Cyinzovu mu Mujyi wa Kabarondo.
Kagabo Jean Paul uyobora Umurenge wa Kabarondo aganira na MUHAZIYACU yavuze ko babimenye mugitondo bakihutira kujya kureba ngo mukugerayo basanze imbabura icometse ku mashanyarazi amakara yashizeho bagakeka ko ariyo yamucuze umwuka.
Ati: “Urebye neza ukuntu aryamye, bigaragara ko yari atetse noneho akirambika gato agahita asinzira ya mbabura ikamucura umwuka.”
Kagabo yavuze ko bahise bahamagara imodoka y’akarere kugira ngo ize itware umurambo ku bitaro bya Rwinkwavu, aboneraho kugira inama abantu yo kwirinda gutekera mu nzu babamo.
Yabasabye kujya batekera hanze mu gikoni cyabugenewe bakirinda gushyira imbabura ahantu hafunganye ngo kuko icura abantu umwuka bikaba byanabaviramo urupfu nkuko byagenze kuri uyu musore w’umunyonzi.






