MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Umugore yakomerekeje mugenzi we bikomeye bapfa umugabo

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
02/11/2022

Umugore witwa Zainabu wo Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi nyuma yo gukomeretsa bikomeye mugenzi we witwa Mukamurenzi, umushinja kumutwarira umugabo.

Igikorwa cyo gufata Zainabu w’imyaka 53 cyakozwe na Polisi ifatanyije na RIB kuri sitasiyo ya Mukarange.

Amakuru yizewe MUHAZIYACU ifite ni uko ubu Mukamurenzi w’imyaka 52 ari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange naho Zainabu we akaba yashyikirijwe RIB, Sitasiyo ya Mukarange.

MUHAZIYACU yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Patrick Kabandana atubwira ko ari uko byagenze.

Yagize ati: “Nibyo koko ariko uwakomerekeje undi yagiye kubibazwa. Ntabwo bisanzwe kuko twari tumenyereye abarwana basinze ariko aba bo ni abo mu miryango.”

Gitifu Kabandana yasabye abaturage kugana ubuyobozi igihe cyose bagiranye amakimbirane aho kwihanira.

Ati: “Hari uburyo buhari bwo gukemura amakimbirane dufite, buri wa Gatatu haba inteko z’abaturage, kuwa Kane ku murenge turabakira. Kwihanira bikurura ibibazo kuko hari naho bivamo urupfu.”

Gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kayonza

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Mutabazi yasabye abaturage gusigasira intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubudaheranwa

Meya Mutabazi yasabye abaturage gusigasira intambwe imaze guterwa mu bumwe n'ubudaheranwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU