Ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza n’Ikigo SACCA ababyeyi bafite abana bafashwa n’iki kigo bahawe ibiganiro byibanze ku kubibutsa uburezi n’uburere umwana akeneye no kurera kibyeyi; bigatuma umwana yishimira umuryango arimo.
Ni ibiganiro byakorewe ku cyicaro cya SACCA mu Murenge wa Mukarange kuri uyu wa Gatanu hagamijwe no kwiga ku ngamba zo kwita ku bana bavuye ku muhanda n’abandi bafite ibibazo byabaviramo kujya ku muhanda.
Ubutumwa iki kigo cyanyujije kuri Twitter bugira buti: “Ishuri ry’ababyeyi muri SACCA ikiciro cya 4, #cohort4 kuri uyu munsi ababyeyi 23 nibo batangiye inyigisho! Intego nimwe kuri bose “Ni Uwacu Ni uw’u #Rwanda rwacu” tumuhe uburere akwiriye, tumurinde ihohoterwa n’ubuzererezi.”
Ubuhamya bw’umubyeyi ufite umwana ufashwa na SACCA
Umubyeyi witwa Uwambayingabire wo mu Murenge wa Mukarange ni umwe mu bafite abana bafashwa n’Ikigo SACCA. Umwana we ufite imyaka 10 ubu ni we ufashwa n’iki kigo, cyakora asobanura ko kuva ashakanye n’umugabo we mu mwaka wa 2011 urugo rwabo rwaranzwemo amakimbirane.
Uwambayingabire yadusangije ubuhamya bw’uburyo amakimbirane yo mu muryango agira ingaruka ku bana, bikagera no ku myigire, akabishingira ku kuba umwana wabo w’imfura ubu ufashwa na SACCA nubwo afite imyaka 10 yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kuko mbere bari barasiganiye kumutangiza ishuri kubera ngo kubura amafaranga.
Asobanura kandi ko n’igihe umwana atangirijwe ishuri kubera ko amakimbirane yari agihari, umwana aho gukurikira ibyo yigishwa, ngo yahoraga ameze nk’uwahungabanye bitewe n’umutekano muke warangwaga mu rugo.
Uyu mubyeyi yagize ati: ” Ntabwo nakubeshya kuko umwana yajyaga mu ishuri akabura ubwenge, yari ameze nk’uwarwaye ihahamuka,…kuko muri icyo gihe njye n’umugabo wanjye twapfaga amafaranga atarabonekaga mu rugo na duke twabonaga akatujyana mu kabari, ku buryo twahoraga turwana. Twarwaniraga mu nzu, abana ntibasinzire,… umwana wacu ubu ufite imyaka 10 ntabwo yigaga kubera ko se yavugaga ko nta mpamvu yo kwiga kuko na we atize.”
Uwambayingabire yakomeje agira ati: “Ubu twagize agahenge aho nagiriye muri SACCA baraduhugura n’umugabo wanjye amenya ko afite inshingano zo kwita ku rugo, n’umwana wacu SACCA yahise yemera kumurihira, umwana asubira ku ishuri. Ku buryo mbere tukiba mu makimbirane umwana wacu yari akajiji mu ishuri ku buryo yabaga uwa 40 mu banyeshuri 50 ariko ubu muri uyu mwaka aba mu 10 ba mbere.”
Uwambayingabire usobanura ko ubu we n’umugabo we uko biri babanye neza, avuga ko abona ibanga ryo kwirinda amakimbirane ari hagati y’abashakanye ari ukwihanganirana, guca bugufi no kuganira.
Ati: “Inama nagira abandi bagore n’abagabo mu ngo ni uko bajya bita ku kuganira no kumvikana ku kigomba gukorwa cyangwa ikihutirwa cyabanza mbere y’ikindi, ibyo iyo bitabayeho ni ha handi amakimbirane atajya ava mu rugo ahora amera.”
Uyu mubyeyi watangiye gukorana n’ Ikigo gisanzwe cyita ku bana bakurwa mu muhanda -SACCA mu mwaka wa 2018 uretse guhugurirwa kwirinda amakimbirane, kwita ku bana no kwiteza imbere, umwana we yishyurirwa ishuri, kikamuha imyambaro n’ibikoresho byo kwigana.







