Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Ingabire Assoumpta ubwo yaganiraga n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Kayonza yabasabye gukorana neza mu bwumvikane, kandi bakirinda gushyigikirana mu mafuti.
Ni mu nama yagiranye n’abagize komite nyobozi y’Akarere, abayobozi b’amashami mu karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari, n’inzego z’umutekano; yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Gashyantare aho yibanze ku miyoborere, imibereho n’iterambere ry’aka karere.
Minisitiri Ingabire yagize ati: “Kubaka umuco wo gukorana atari ugushyigikirana ku mafuti ahubwo umuco w’ubwumvikane abantu bakicara bakaganira nicyo kizadufasha gusohoza neza inshingano dufite.”
Yagarutse kandi ku buryo abantu bakwiye gukora neza mu nyungu z’abaturage, kwegera abaturage, abayobozi bakamenya ibibazo abaturage bafite no gufatanya kubishakira igisubizo,
Yakomeje agira ati: “Ibibazo tubona cyangwa duhorana nabyo ibyinshi nta ngengo y’imari bikeneye, gukorana n’abaturage bakaza bakagufasha gushyiraho amarerero yo mu ngo, kubakira abatishoboye, mbese akazi kenshi dufite nta ngengo y’imari gasaba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yashimiye ikiganiro bahawe akomeza agira ati: “Mwatwibukije ko udushya dukwiye kuturanga, twasanze hari udushya tumwe na tumwe tuba dufite ariko ntitutumenyekanishe neza, tugiye gufata umwanya turebe udushya twa buri murenge, ariko hari n’udushya tw’akarere twigaragaza dushobora kuzanatanga umusaruro.”
Meya Nyemazi yakomeje yizeza Minisitiri Ingabire ko bagiye gushyira imbaraga mu mikorere bikagaragazwa n’ibikorwa, ibi bikazakorwa hahuzwa imikorere y’abakozi n’umuvuduko igihugu kiriho mu iterambere, kandi ko nk’abayobozi bagiye gukomeza kwiga bakihugura bakamenya uko umuyobozi yitwara, uko yambara, uko abana n’abaturage ndetse n’imyitwarire ye muri rubanda, ibi byose bigahuzwa na serivisi itangwa n’umuyobozi igomba kuba nziza.
Mu gusoza abayobozi n’abakozi bo mu karere ka Kayonza biyemeje kuzamura imihigo irimo uwa Ejo Heza na Mituweli, dore ko kugeza ubu abagomba kwishyura Mituweli abamaze gutanga ari 94.2% naho Ejo Heza bageze kuri 78%.







