Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahini mu tugari twa Juru na Kahi bemeza imyumvire mibi ya bamwe muri bagenzi babo ituma bakomeza kubana mu buryo butemewe n’amategeko, Ubuyobozi bukemeza ko kujijura abaturage ari cyo kintu cy’ibanze bushyize imbere.
Kuri uyu wa 23 Nzeri mu murenge wa Gahini mu kagari ka Kahi hari imiryango 126 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yemeye gusezerana ku bushake mu bukangurambaga bw’Intara y’Iburasirazuba bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bwari bugeze ku munsi wabwo wa Gatanu.
Bamwe mu bagize imiryango yasezeranye ku bushake imbere y’amategeko MUHAZIYACU yaganiriye nabo bemeza ko kimwe mu byatumye batinda gusezerana ari imyumvire itari myiza bari bafite, ndetse no mu mvugo zabo hari uko bagaragaza ko iyi myumvire bakiyifite.
Mukeshimana Josephine washakanye n’umugabo we mu mwaka w’i 1978 yagize ati: “Kwihutira gusezerana nk’uku si byiza ahubwo abantu barabana kuko ntabwo wapfa kwizera umuntu wenda bagasezerana mu gihe nk’iki nanjye ngezeho y’uko yaba njyewe na we twese turashaje ntawagira ahandi ajya.”
Imyumvire iri hasi kuri bamwe mu baturage igarukwaho na Hakizinka Felicien atuye mu kagari ka Juru wasezeranye mu mategeko nyuma y’imyaka 52 abana n’umugore we witwa Mukampunga Philomene babyaranye abana 11, bafite abuzukuru basaga 50,
Hakizinka yagize ati: “N’ubu tuje gusezerana hari abaturanyi baje kumbwira bati ese ubwo uri mu maki? Igihe mwari mumaranye nta gikumwe muratera byababujije kubana neza?”
Hakizinka yakomeje agira ati: “Iyo ndebye iyo nagiye gusaba serivisi runaka bakanyita ingaragu kandi nuzukuruje numva hari uburenganzira ntafite, naje gusezerana nyuma yo kumva ko hari ka poromosiyo batanze yo gusezerana twahise dufata icyemezo cyo gusezerana kugira ngo tubere n’abandi urugero.”
Umugore we Mukampunga amaze gusezerana yagize ati: “Kuza gusezerana byari ukugira ngo twuzuze amasezerano, nk’ubu wajyaga ku murenge wavuga ko wubatse bati zana impapuro zibyemeza zikabura, rero gusezerana ni byiza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini Rukeribuga Joseph yemeza ko zimwe mu nshingano z’ubuyobozi ari uguhindura imyumvire mibi ya bamwe mu baturage bakagira imyiza, ati: “Ni uruhare rw’ubuyobozi bwo guhindura imyumvire y’abaturage kandi izo ni inshingano zacu za buri munsi.”
Mu bikorwa byakozwe muri iki cyumweru mu murenge wa Gahini bamaze gusezeranya ku bushake imiryango 126 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana 222 batari banditse mu irangamimerere, no guhugura no kwigisha abana b’abangavu 38 babyaye imburagihe.










