Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco arasaba abahagariye Kampani z’ubucukuzi guhagurukira ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bukorerwa muri aka karere.
Ibi Meya Nyemazi yabibasabye mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, inzego z’umutekano, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi – RMB, bagiranye n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ikorerwamo ubucukuzi.
Bamwe mu bayobozi ba kampani zikora ubucukuzi bagaragaje zimwe mu mbogamizi zibangamiye imikorere yabo zirimo abitwa Imparata (abiba cyangwa abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe).
Bugingo Said uhagarariye kampani ya Level Hills icukura kariyeri yagize ati: “Imparata zarambangamiye kuko ziraturembeje, dukeneye ubufasha bw’umutekano kuko baraduhombya.”
Safari Stiven uyobora Kampani yitwa Vision Mining Ltd (VIMICO LTD) yagize ati: “Dukeneye umutekano uhambaye w’aho dukorera, dukeneye abasekirite bafite imbunda kuko ntabwo umuntu ufite inkoni n’ufite inyundo wanyoye ibiyoyabwenge [bahangana].”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari burimo guteza ibibazo kuko bwangiza ibidukikije, aho gucukura nabi bisiga imisozi yambaye ubusa bigatera isuri ndetse bikaba intandaro y’urupfu kuri bamwe, asaba abahagariye kampani z’ubucukuzi kubikemura no kurushaho kugira uruhare mu mwicungira umutekano aho bakorera.
Yagize ati: “Dukeneye amabuye y’agaciro kugira ngo adufashe mu iterambere ryacu n’iry’Igihugu mu gihe bikozwe neza, ariko iyo bikozwe nabi bitera ingaruka ku gihugu cyacu.”
Yongeyeho ko ba nyir’amakampani akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari bo bakwiye kugira uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
Ati “Twese tugire abashinzwe umutekano muri Kampani zacu kugira ngo tugire umutekano waho dukorera nicyo gisubizo kirambye. Dukomeze tugire ubufatanye n’abagenzi bacu ubucukuzi butemewe.”
Uretse Imparata zibangamiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Kayonza hari izindi mbogamizi zagaragajwe zirimo ibikorwa remezo bidahagije (amazi n’amashanyarazi) abaturage banga ko ubutaka bwabo bucukurwamo amabuye y’agaciro n’ibindi.
Amabuye y’agaciro abonekamu Karere ka Kayonza ni Wolufuramu na Gasegereti, muri uyu mwaka wa 2023 impanuka zahitanye abantu 10, bane muri bo bishwe no gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.







