MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Hashimwe uruhare rw’Abanyarwanda mu kurangiza imanza za Gacaca

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
30/09/2022

Ikigo cy’Abasuwisi gitsura amajyambere mu karere k’ibiyaga bigari(Swiss Development and Cooperation) n’itsinda ry’abaturutse mu bihugu by’ Ubusuwisi, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo-DRC basuye abaturage bo muri Kawangire aho bari mu gikorwa cyo kurangiza imanza zaciwe n’inkiko Gacaca mu bwumvikane; bashima iyi gahunda.

Igikorwa cyabaye kuri uyu wa 29 Nzeri, mu busitani bw’ibiro by’Akagari ka Kawangire mu Murenge wa Rukara, cyari cyitabiriwe na bamwe mu bangirijwe imitungo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batarishyurwa, abangije iyi mitungo cyangwa se bamwe mu bagize imiryango yabo bemejwe n’inkiko Gacaca ko bakwiye kwishyura iyo mitungo; ndetse na bamwe mu baturage batuye i Rukara.

Hari kandi abahesha b’inkiko b’umwuga, ndetse n’abahesha b’inkiko batari abu mwuga bafasha aba baturage kurangiza imanza.

Marc de Santis Umuyobozi w’ikigo cy’Abasuwisi gitsura amajyambere mu karere k’ibiyaga bigari(Swiss Development and Cooperation) mu ijambo rye yemeje ko ubwiza n’akamaro k’iyi gahunda bibongerera imbaraga zo gukomeza ubufatanye na leta y’u Rwanda.

Yakomeje agira ati: “Njye na bagenzi banjye dukorana twashimishijwe cyane n’iki gikorwa tubasanzemo, ni igikorwa natwe ubwacu kitwungura byinshi, ibi biradufasha kumva no gusobanukirwa cyane imikoranire yacu na leta y’u Rwanda, ndashimira leta y’u Rwanda umuhate igira mu iterambere ry’igihugu.”

Iki gikorwa kigamije gufasha abaturage bafite imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca kugira ngo zirangizwe mu bwumvikane. Ni igikorwa gitegurwa n’umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta RCN (Justice & Démocratie) mu rwego rwo kurushaho gukomeza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko byemezwa na Hugo Jombwe Moudiki Umuyobozi wa RCN mu Rwanda.

Mbere y’uko iki gikorwa gitangira umuhesha w’inkiko w’umwuga yabanje gusobanurira abaturage akamaro ko kurangiza imanza mu bwumvikane, aha yagaragaje ko kwinangira hari ubwo bitera igihombo gikabije uwagombaga kwishyura mu bwumvikane,

Yagize ati: “Hari uwo usanga icyo agomba kwishyura kitarenze ibihumbi 15Frw, ariko uko akomeza kwangira bikazagera ubwo yishyuzwa ku ngufu birazamuka hakaba nubwo yishyura amafaranga miliyoni imwe, kuko aha azishyura wa muhesha w’inkiko, yishyure amande n’ibindi.”

Uburyo bwo kurangiza izi manza zaciwe n’inkiko Gacaca buri mu buryo butatu ku bantu bangije imitungo, hari abafite ubwishyu bagomba kwishyura, hari abemererwa kwishyura mu gihe kirekire; ndetse ku bwumvikane abadafite icyo bishyura hari ubwo basonerwa.

Hari umwe mu baturage wafashe iya mbere yishyura amafaranga yategetswe n’urukiko ku mutungo wangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni Ngezahayo Etienne yemeza ko kuri we abohotse kuko abashije kwishyura umutungo yangije, ndetse akumva ari inzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge.

Rwangalinde Innocent ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ufite imanza za Gacaca zitararangizwa we  yagize ati: “Jenoside ikirangira umuntu yumvaga atarebana n’uwamukoreye icyaha, ariko uko ubuyobozi bwacu bwiza bwagiye butwigisha budutoza umuco wo kwihanganira no kubabarira ku byatubayeho njye natanze imbabazi ku bushake kandi nazibahaye bose.”

Muri iri tsinda rya Swiss Development and Cooperation harimo abaturutse mu gihugu cy’u Burundi wabwiye MUHAZIYACU ko iyi gahunda ari nziza,  isa nk’iy’iwabo ariko aho bitandukaniye ni uko iwabo badatanga ibihano ku byaha, yemeza ko uburyo babonye ko abanyarwanda bikemurira ibibazo nabo bazabijyana iwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza Harerimana Jean Damascene yashimye aba bashyitsi baje kwirebera intambwe abanyarwanda bamaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge,

Yakomeje agira ati: “Leta yashyizeho umurongo kandi twese twemera ko twese turi abanyarwanda kandi twese dukwiye kubana neza.”

Iki gikorwa kandi kitabiriwe nabo mu muryango Haguruka, aho kuri uyu munsi i Kawangire harangijwe imanza 30, hishyurwa amafaranga 905,455.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Abayobozi bihaye umukoro wo kurushaho kwegera abaturage

Iburasirazuba: Abayobozi bihaye umukoro wo kurushaho kwegera abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU