Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubumenyingiro mu rwunge rw’amashuri rwa Juru na Nyagahandagara mu Murenge wa Gahini, baravuga ko umuriro uhari ufite intege nke ku buryo batabasha gukoresha zimwe mu mashini bakenera mu masomo yabo; bagasaba umuriro ufite ingufu zihagije.
Umwe mu banyeshuri yabwiye RBA ko bakeneye umuriro ufite ingufu zihagize (Tri-phase) mu gihe ubu bafite umuriro w’inzira imwe bita ‘Mono-phase’ ufite ingufu nke, ibi bituma batabasha gukoresha zimwe mu mashini bigiraho.
Yagize ati: “Umuriro dukoresha uba ufite ingufu nkeya. Imashini dukoresha ziba zifite ingufu nyinshi zitajyanye n’umuriro uhari. Dufite Monofaze kandi dukeneye Tirifaze kugira ngo tubashe gukora amasomo ngiro neza.”
Undi ati: “Ushobora gucomeka imashini nyinshi ukabona ntibigenze neza.”
Iri shami ubu ribarizwamo abanyeshuri 17, ku buryo hamwe haba harimo n’ishuri ribamo abanyeshuri babiri.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyagahandagara na rwo ruri mu Murenge wa Gahini, Mudahigwa Leonidas, avuga ko iki kibazo cy’umuriro muke cyatumye zimwe mu mashini bazishyira mu bubiko.
Yagize ati: “Imashini zirabitswe kuko uwo muriro ntushobora gushitura izo mashini. Byaba byiza hongerewe ingufu z’uwo muriro kugira ngo abanyeshuri bakoreshe izo mashini.”
Avuga ko ku kibazo cy’ubwitabire giterwa no kuba nta hantu ho gucumbika hahari, agasaba ko iki kibazo Leta yacyitaho ikubaka amacumbi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko iki kibazo bakizi, bakaba bagiye kugishakira umuti.
Yagize ati: “Icyo tugiye gukora ni ukuganira na REG, ishami rya Kayonza. Icyo kibazo twarakimenye ko hari ibyo batabasha gukora bitewe n’umuriro, bitewe n’uko umuriro udahagije ari ‘single phase’ kandi bakeneye ‘three phases’, yenda habe hajya ‘Tri-phase’ kugira ngo na serivisi zitangirwa kuri ririya shuri zibashe gushoboka.”
Meya Nyemazi avuga ko kuba ubwitabire mu ishami ry’ubumenyingiro mu rwunge rw’amashuri rwa Juru bukiri hasi, hagiye gukorwa ubukangurambaga mu babyeyi no mu banyeshuri ngo bahindure imyumvire kuri iyi ngingo yo kwitabira amasomo y’ubumenyingiro cyane.
Mu gihe iki kibazo kitarakemuka, imashini zibaza n’izisudira ziracyari mu bubiko.






