MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abakoze ubuyede ku ishuri ribanza rya Rumuri baratabaza

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
05/11/2022

Bamwe mu baturage bakoze imirimo y’ubuyede hasudirwa intebe ku ishuri ribanza rya Rumuri riherereye mu Murenge wa Rukara, baravuga ko hashize umwaka urenga bishyuza amafaranga bakoreye ariko bakaba batarishyurwa.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Njye nasigaga Antiruye, no guhereza mu gihe twubakaga, kandi icyo gihe twari muri bya bihe bya Corona ariko n’ubu sindishyurwa.”

Uyu utashatse gutangaza amazina ye n’umubare w’amafaranga yishyuza, avuga ko rwiyemezamirimo yagiye atabishyuye.

Undi muturage yagize ati: “Twumvise ko ku Murenge bamusigayemo amafaranga, kuko yanze natwe kutwishyura, aba iyo za Nyabihu. Turasaba ubuyobozi kutwishyuriza uwo rwiyemezamirimo kuko biri kutugiraho ingaruka, turakennye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Immaculee Nyirabizeyimana, yemereye MUHAZIYACU ko iki kibazo bakizi kandi ko bari gukora ibishoboka byose ngo aba baturage bishyurwe.

Yagize ati: “Kugeza ubu abo tuzi bafite icyo kibazo ni abakoze ubwo hasudirwaga intebe. Ejo ku murenge hari uwahaje. Rwiyemezamirimo wakoraga ibyo gusudira byagaragaye ko hari abaturage atishyuye. Twafatiriye amafaranga ye ibihumbi 276 Frw kugira ngo azabanze akemure icyo kibazo cy’abo baturage bavuga ko atabishyuye.”

Gitifu Nyirabizeyimana yakomeje agira ati: “Ubu ntabwo birakemuka. Twasabye rwiyemezamirimo ko yaduha urutonde rw’abantu atarishyura ariko yagiye Nyabihu, ibyo bintu ntiyabikoze. Turi kuvugana n’Akarere ngo bikemuke noneho duhere kuri ariya twishyure abaturage.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kuzajya bahita bagana ubuyobozi igihe bafite ikibazo. Yasabye kandi ko bazajya bagira amakenga yo guhabwa ikigaragaza ko ari abakozi ba ba rwiyemezamirimo babakoresheje.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kayonza

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abororera hafi ya Pariki y’Akagera bahangayikishijwe n’isazi ya Tsetse

Abororera hafi ya Pariki y'Akagera bahangayikishijwe n’isazi ya Tsetse

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU