Umushinga LWD (Learn Work Develop) watangije gahunda ya Masenge mba hafi, waganirije abagabo b’abagore bahisemo kuba ba nyirasenge b’abana batewe inda imburagihe ubasaba gufatanya n’abagore babo mu guteza imbere umwana w’umukobwa.
Masenge mba hafi ni gahunda yatangijwe umwaka ushize wa 2020, ni umugore uba ufite umuco n’indangagaciro utoranwa mu Mudugudu bakamuhuza n’umwana watewe inda akiri umwangavu akajya amuganiriza ku buryo amenya uwamuteye inda, ibibazo ahura nabyo mu rugo ndetse akanamugira inama ku buryo ubuzima bwe butongera kujya mu kangaratete.
Buri masenge watoranyijwe agerageza kureba mu mudugudu atuyemo abana bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare, akabagenera amahugurwa mu kwirinda ko ubuzima bwabo bwangirika.
Kuri uyu wa Kane tariki 02 Ukuboza 2021 nibwo LWD ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza baganirije ba masenge n’abagabo babo mu rwego rwo kubashimira ibyo bamaze gufasha urubyiruko.
Umuyobozi wa LWD, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina banabihuza n’ibindi bikorwa bibiri bikomeye, birimo umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA n’uw’ubukorerabushake.
Ati: “Nk’uko tubizi ikibazo cy’ihohoterwa tukibona nk’ikibazo gikomeye akaba ariyo mpamvu twagihagurukiye binyuze muri masenge mba hafi, ni kimwe mu nkingi eshatu ishingiyeho harimo guteza imbere imibereho y’umuryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ndetse na gahunda yo kurengera uburenganzira bw’abana.”
Mwiseneza yavuze ko bahuje ba nyirasenge nk’abakorerabushake na ba mukuru w’abakobwa na we bafatanya, bakaba bazanye n’abagabo babo kugira ngo babashimire ibikorwa byiza bakora bafatanyije.
Yakomeje avuga ko gushimira abagabo b’abagore biyemeje kwita ku bangavu batewe inda byongerera imbaraga uyu muryango mu kurushaho kongera imbaraga mu kwita ku bakobwa batewe inda imburagihe.
Vuningoma François wo mu Mudugudu wa Gitarama mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara, wavuze mu izina rya ba marume, yavuze ko bashyigikiye gahunda abagore babo binjiyemo yo gufasha abana b’abakobwa babyaye imburagihe.
Ati: “Akenshi wasangaga bigunze nta gaciro bafite, abo babyaye ugasanga nabo baragwingiye bitewe no kubatererana, none uyu munsi babasubije agaciro.”
Yasabye abandi bagabo gushyigikira abagore babo ngo kuko kubaka ejo heza h’urubyiruko ari ukubaka igihugu cyiza.
Umukozi ukuriye ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kayonza Ngarambe Alphonse, yashimiye ba masenge ku kazi keza bamaze gukorera abangavu batewe inda, abasaba kubafasha kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere.








