Ubwo hizihizwaga umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26, imiryango umunani yo mu Murenge wa Jarama itagiraga aho kuba yatujwe mu nzu nshya, mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Jarama, mu Karere ka Ngoma.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020. Abagize iyi miryango umunani batujwe mu mu nzu ebyiri zubatswe muri 2019-2020, ku buryo inzu imwe iturwamo n’ imiryango ine (4 in 1), ahatangijwe Umudugudu w’Icyitegererezo wa Jarama, mu Kagari ka Jarama, Umudugudu wa Dufatanye.
Abahawe inzu zo guturamo banahawemo ibikoresho birimo intebe, ameza, ibitanda, na bimwe mu bikoresho by’isuku. Ni nzu kandi zubatswe ku buryo zirimo ubwogero (douche), aho gutekera mo imbere; ubwiherero bwo bwubatswe hanze.
Abaganiriye na MUHAZIYACU bahuriza ku kugaragaza ko bishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rumaze rubohowe babonye aho kuba kandi heza.
Umwe muri bo ni Mukaribanyura Divine uvuga ko yari abayeho mu buzima bugoye.
Ati: “Nari mbayeho mu buzima bubi kuko byangoraga, nabyaye abana babiri b’impanga
mpetse ndetse nkagira n’undi mukuru kuri bo, … ni ukuvuga ko nagorwaga n’ibibatunga ndetse n’amafaranga yo kwishyura inzu twabagamo mu bukode nkanayabura; bahoraga bansohora mu nzu. Ariko ubu ndashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wampaye inzu nzajya mbamo.”
Ngirabacu Mariko na we ari mu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Jarama,
Yagize ati: “Sinagiraga aho mba ariko ubu nahawe inzu ifite n’ibikoresho mu nzu, ubu ngiye kujya nicara mu ntebe, ndyame no ku gitanda, nanjye icyo ngiye gukora ni uguhindura imyumvire nkore niteze imbere; kandi iyi nzu nyikorere isuku kuko ubu ni iyanjye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise avuga ko gutuza abantu mu midugudu nk’uyu, y’icyitegererezo mu buryo bwiza ari gahunda ya Leta.
Ati: “Buri mwaka tugomba kuvugurura imidugudu imaze igihe ndetse tugahanga n’imishya, mu Karere ka Ngoma ubu tugeze ku murenge wa Kane twubaka imidugudu y’icyitegererezo.”
Meya Nambaje yasabye abatujwe muri uyu mudugudu kuhagirira isuku kuko ari ahabo ndetse bagatangira no kuhakorera ubuhinzi buciriritse nk’uturima tw’igikoni, no gukora bakiteza imbere.
Aho ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu w’Icyitegererezo wa Jarama bigeze bimaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 126.
Ibikorwa byo kuwagura hongerwaho izindi nzu, n’ibindi bikorwaremezo bya ngombwa ngo umudugudu ube ari uw’icyitegererezo koko bikaba bikomeje, aho biteganyijwe ko uzuzura neza utwaye asaga miliyoni 800FRW.







