MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibyo wamenya ku myuka ihumanya ikirere ituruka mu binyabiziga

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
20/04/2022

Hirya no hino mu Gihugu hagenda hakorwa ubukangurambaga bugamije kwigisha abafite ibinyabiziga kwita ku kubungabunga umwuka mwiza duhumeka bakurikiza amabwiriza arimo gusuzumisha ikinyabiziga kenshi no gukoresha neza amavuta ya moteri yabugenewe.

Ku bufatanye bw’ ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Minisiteri y’Ibidukikije, Polisi y’Igihugu, n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB), kuri uyu wa 19 Mata mu Karere ka Rwamagana hakozwe ubugenzuzi ku binyabiziga hibanzwe ku modoka gusa,

Icyapimwaga ni ikigero cy’umwuka uhumanya ikirere usohorwa n’ikinyabiziga ukagereranywa n’ukwiye kuba usohorwa utanduza ikirere.

Bikorwa bite?

Ubusanzwe ikinyabiziga cyose gikoresha moteri harimo izikoresha amavuta n’izidakoresha amavuta kuko hari n’ izokoresha amashanyarazi cyangwa se imirasire y’izuba.

Ikinyabiziga cya moteri ikoresha amavuta kigira umwanya usohora umwotsi, aha rero niho abahanga bakoze ibyuma by’ikoranabuhanga bifasha kwerekana ingano y’ikinyabutabire cyangiza ikirere kitwa ‘Monoxide de Carbone’, ibi byuma bipima ingano y’iki kinyabutabire gisohorwa n’umwotsi mu tunyangingo miliyoni twasohowe.

Nk’uko bisobanurwa na Tuyisenge Jean Marie Vianey Umukozi mu Kigo REMA, hari ubushashatsi bwakozwe bugaragaza ko ibyuka bihumanya ikirere 40% bituruka ku byoherezwa mu kirere n’ibinyabiziga.

Tuyisenge akomeza avuga ko ku rugero rw’imodoka zakozwe kugeza mu mwaka 1992, iyo umwotsi isohora urimo cya kinyabutabire kirenze 2000 muri miliyoni y’uduce tw’umwotsi yasohoye, icyo gihe biba ari ikibazo.

Naho imodoka zakozwe kuva mu mwaka 1992 kugeza mu mwaka 2004 iyo imodoka isohoye umwotsi urimo ikinyabutabire kirenze igihumbi muri miliyoni y’uduce tw’umwotsi yasohoye nabyo biba byatangiye guhumanya ikirere.  Ngo ku modoka zakozwe kuva mu mwaka wa 2004 kugeza ubu zo ntizigomba kurenza 600 nk’ingano y’ikinyabutabire gisohoka muri miliyoni y’uduce tw’umwotsi yasohoye.

Hari ibinyabiziga uzabona bisohora umwotsi mwinshi n’ibidasohora umwotsi mwinshi, nyamara byose byangiza umwuka, aha biterwa n’amavuta akoreshwa ya moteri nk’uko bisobanurwa na Havugimana Egide Umushoferi mu kigo gitwara abagenzi rusange cya Yahoo.

Yagize ati: “Ikinyabiziga kigira igihe cyo kumenesha amavuta iyo icyo gihe kirenze biba byototera kwangiza moteri nayo igasohora ibyuka bibi, icyo gihe biba byatewe n’uburangare bwanjye nk’utwara ikinyabiziga.”

Aba bashoferi banemeza ko nabo bazi neza ko kudakoresha amavuta meza nabyo ari ikibazo ku binyabiziga byabo no ku mwuka mwiza duhumeka nk’uko bivugwa na Bizimungu Pascal nyuma y’uko imodoka ye ipimwe bagasanga isohora umwuka wangiza ikirere nyamara ibirometero byo kuzamenesha amavuta bitaragera,

Yagize ati: “Ubu ngiye guhindura amavuta nakoreshaga ya moteri, ndahindura ubwoko bw’amavuta nakoreshaga kuko nibandaga cyane ku bukoresha ibirometero birebire.”

Muri ubu bukangurambaga, abatunze ibinyabiziga basabwa guhora bagenzura ibinyabiziga byabo, dore ko hari abumva ko nyuma yo gukoresha ‘Controle technique’ biba bihagije, bakirengagiza kumenera amavuta ku gihe, bagakoresha ubwoko bwiza bw’amavuta ya moteri.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Polisi y'u RwandaREMARSBRwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Aborozi b’inka basobanukiwe akamaro ko kororera mu biraro 

Gatsibo: Aborozi b’inka basobanukiwe akamaro ko kororera mu biraro 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU