MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: RRA yahembye abahize abandi mu gutanga imisoro no gukoresha EBM

Bonne Chance MusabeYanditswe na Bonne Chance Musabe
24/10/2023

Abahize abandi mu gutanga imisoro no gutanga inyemezabwishyu hakoreshejwe EBM uko baguze banagurisha mu Ntara y’Iburasirazuba, bahawe ibihembo ndetse bashimirwa mu ruhame n’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA), mu muhango wabereye mu Karere ka Gatsibo ku rwego rw’Intara.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 24 Ukwakira, mu Karere ka Gatsibo ahizihirijwe umunsi mukuru wahariwe gushimira abasora ku nshuro ya 21.

Muhazi Yacu yaganiriye na bamwe mu bahawe ibihembo bavuga ko kugira ngo basore neza ari uko bamaze gusobanukirwa ibyiza byo gusora ndetse ko bazi neza ko ariyo nkingi y’iterambere ry’Igihugu; bemeza ko bagiye kubikomeza batazateshuka.

Ndahimana Vincent avuga ko amaze gushimirwa ku nshuro ya 5 ndetse bitewe n’uko abona umumaro wo gusora atigeze abireka cyangwa ngo asubire inyuma.

Ati: “Ku bwanjye uyu munsi ni igikorwa gikomeye, kuko nakiriwe nk’ umusoreshwa mwiza ku nshuro ya 5, uruhare rw’imisoro rugaragarira mu mihanda myiza iri kugenda yubakwa, amazu agezweho, mu by’ukuri iterambere ry’Igihugu riragaragara keretse udashaka kubona.”

Mukabarora Regina utuye mu Karere ka Gatsibo yagize ati: “Nishimye cyane kuba nahawe igihembo cy’ishimwe, mu by’ukuri gutanga imisoro ni byiza ku bacuruzi, kuko iyo tugenda tubona igihugu ukuntu gitera imbere bigaragaza ko gusora atari ukwibeshya ahubwo ari ukubaka Igihugu.”

Tuyishime Jean de Dieu utuye mu Karere ka Nyagatare yahembwe nk’umuguzi wahize abandi mu Ntara y’Iburasirazuba mu kwaka EBM uko agiye kugura igicuruzwa; yagize ati: “Njyewe uko ngiye kugura igicuruzwa ntitaye ngo kirahenze cyangwa se ntigihenze naka EBM kuko nzi agaciro ko kugura igicuruzwa gifite inyemezabwishyu ndetse n’ingaruka nagira ndamutse nkiguze uko niboneye. Ibi byatumye ntwara igihembo kandi ndabyishimira ndetse ngiye kurushaho kwaka EBM uko nguze.”

Komiseri mukuru wungirije mu kigo k’ Igihugu cy’imisoro n’amahoro Kaliningondo Jean Louis, avuga ko hari byinshi bavuguruye kugira ngo borohereze abasora kugira ngo umubare w’abasora ukomeza kwiyongera bityo Igihugu gitere imbere.

Yagize ati: “Uyu munsi twaje kwishimira ibyo tumaze kugeraho ari nako dutanga amakuru ku biri imbere, hari ivugurura ryakozwe mu kigo cyacu, hari ivugurura ku mategeko y’imisoro. Izo mpinduka tuzagenda tuzigisha abasora, hari udutabo tuzabafasha gusobanukirwa, tugiye gushyiraho abantu bihariye mu turere twose bazajya bahugura abasora banasubiza ibibazo byabo. Turashishikariza Abanyarwanda gusora tubamenyesha uruhare bafite mu gusaba EBM, kuko niyo nzira yo kwigira, niyo nzira izatugeza ku iterambere twifuza.”

Hamuritswe bimwe mu bikorwa Intara y’ Iburasirazuba yagezeho mu mwaka ushize w ingengo y’imari wa 2022-2023 ibikesheje gusora neza, birimo nko mu Karere ka Kirehe hubatswe ishuri rya TVET n’isoko mpuzamahanga rya Rusumo ryatwaye amafaranga y’ u Rwanda asaga 1,390, 000,000. Nyagatare hubatswe ibagiro rya kijyambere ryatwaye asaga miriyari na miliyoni 200 y’ amafaranga y’ u Rwanda.

Mu Karere ka Gatsibo hubatswe imihanda ireshya na kilometero 32 yatwaye asaga miliyari 7Frw, hubakwa umuyoboro w’ amazi wa Minago, hubakiwe imiryango 480 itishoboye hasanwa n’inzu zirenga 1000. Muri Ngoma hubatswe Sitade ndetse n’ amavuriro. Rwamagana naho hubatswe imihanda n ivuriro n’ utundi turere tugize Intara y’Iburasirazuba twakozwemo ibikorwa bitandukanye byakozwe mu mafaranga akomoka ku misoro.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Bonne Chance Musabe

Bonne Chance Musabe

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
CG (Rtd)Gasana Emmanuel uyobora Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe

CG (Rtd)Gasana Emmanuel uyobora Intara y'Iburasirazuba yahagaritswe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU