Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude mu rugendo rwe rwa mbere yakoreye mu ntara, yasuye Intara y’Iburasirazuba asaba abayobozi kurangwa n’ubufatanye no kugabanya inama nyinshi ahubwo bagakemura ibibazo by’abaturage.
Yavuze ko aje gufatanya n’abayobozi asanze kandi ko azashingira ku byo abo asimbuye basize.
Kuri uyu wa 17 Ugushyingo ku biro by’Intara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagiranye inama ya mbere n’abayobozi b’intara, abagize komite nyobozi y’uturere twose uko ari turindwi, abagize biro z’inama njyanama z’uturere, abahagarariye amadini n’amatorero mu ntara, abikorera inzego z’umutekano.
Mu ijambo rye Minisitiri Musabyimana yagarutse ku bufatanye bukwiye kuranga inzego z’ibanze, yakomeje agira ati: “Kuba urugendo rwanjye rwa mbere ndukoreye muri iyi ntara ni amahirwe kugira ngo dukomeze ubufatanye mu kusa ibivi haba ibyo abandi batangiye ariko dukomezanye tugire umusanzu dutanga mu iterambere ry’Intara y’Iburasirazuba, nkaba mbabwira ko nanjye niteguye gufatanya namwe.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bwiyorere mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe Habakubaho François Xavier yatanze ubuhamya bw’uburyo babasha kwesa umuhigo wa Mituweli aho abaturage bakorera mu bibina bya mituweli, aho bakusanya amafaranga 100 kuri buri muntu buri cyumweru, buri wese atanga akurikije umuryango afite.

Sabiti John Bosco ni umuyobozi w’umudugudu wa Gakoma mu kagari ka Rwisirabo mu murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare yavuze ko uyu mudugudu ufite ingo 229, kandi imiyoborere myiza batojwe n’ubuyobozi yabafashije gukorera hamwe, babasha kwiyubakira ibiro by’umudugudu, buri muturage abasha kwigurira intebe y’aho bakorera.
Yasobanuye ko uyu mudugudu umaze imyaka itatu nta makimbirane mu muryango ahari, nta mwana uta ishuri, nta bana basambanywa ngo baterwe inda z’imburagihe.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana yasabye abayobozi kwirinda inama nyinshi ahubwo bagafasha abaturage gukemura ibibazo, n’ubufatanye mu guhuza iterambere ry’akarere n’ibikorwa by’akarere.
Muri uru rugendo Minisitiri Musabyimana yasuye icyumba ntangamakuru cy’ikoranabuhanga cy’Intara y’Iburasirazuba kibamo amakuru yose y’intara aturuka mu turere; kandi natwo twamaze gukora icyumba nk’iki.







