MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibikorwa by’ingabo na Polisi byagaruriye icyizere abanya-Ndego

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
04/07/2025

Hari bamwe mu baturage bo mu Kagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego bemeza ko hari abari barataye icyizere cyo kubaho kuko batagerwagaho n’amazi meza n’amashanyarazi, none ubu barashima Leta y’u Rwanda itarabatereranye.

Ubwo hatahwaga igikorwa cyo kugeza amazi meza ku baturage bo mu mudugudu wa Kagese ndetse n’amashanyarazi byakozwe muri gahunda y’Ingabo na Polisi mu bikorwa bigirira akamaro abaturage ( Defence and security Citizen outreach Programm 2025) bamwe muri aba baturage baganiriye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU bemeza ko aha hari abari baritakirije icyizere cyo kubaho kuko aho batuye batagiraga amazi meza n’amashanyarazi.

Ntakirutimana Etienne ni we wemeye ko isambu ye banyuzamo umuyoboro w’amazi nta kiguzi abatse, ibi yabitewe n’uko yakiriye inkuru nziza y’uko bagiye kubona amazi meza akishimira kuba na we yabigiramo uruhare.

Yakomeje agira ati: “Ibikorwaremezo twagiraga ni amashuri n’amavuriro ariko nta mazi meza twagiraga  nta n’amashanyarazi, kuba twarabonye amazi ni ibintu twishimiye cyane.”

Ibikorwa byatashywe birimo umuyoboro w’amazi, ibigega n’amavomero byaje nyuma y’uko akarere gafatanyije na REG bagejeje amashanyarazi muri aka kagari k’Isangano ndetse ubu hakurikiyeho gahunda yo gusakaza amazi meza mu ngo ndetse n’amashanyarazi

Bavugwaruta Christine ni umwe mu baturage bakomerekejwe n’imvubu ubwo yari agiye kuvoma mu kiyaga cya Rubare, ahamya ko kubona amazi meza muri Ndego zari inzozi bumvaga batazakabya

Yakomeje agira ati: “Nejejwe n’uko baduhaye amazi meza, ubu sinzongera kwirukankanwa n’imvubu cyangwa se ngo nongere kuvoma ibiziba, twavomaga amazi mabi, ayo kandi niyo inka zishokamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ko aya mazi azagera ku baturage 3,000, hakiyongeraho ko azanakoreshwa cyane n’ikigo cya GS Ndego II, hakiyongeraho ikigo nderabuzima ndetse n’abandi baturage baturanye n’aba, n’aho taransifo yagejejwe mu Isangano ikazafasha ko igice cyari gisigaye muri Ndego kitabona amashanyarazi ubu nacyo kizaba kiyabonye.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Muganga Mubarakh yashimye abaturage ba Ndego, yakomeje agira ati “turabibutsa kubungabunga ibikorwa nk’ibi bibafitiye akamaro bya buri munsi kandi mukarushaho kurangwa n’ubufatanye kandi tukibuka ko kugira umutekano ari ingenzi, kandi urugamba rwo kugera ku iterambere ry’abaturage bacu bose rurakomeje”

Iki gikorwa cyo kugeza amazi meza ku baturage ba Ndego mu Isangano kirangiye gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 147.

General Muganga Mubarakh
Abaturage batangiye kuvoma amazi
Ntakirutimana Etienne yatanze isambu ye ku buntu icishwamo umuyoboro w’amazi
Bavugwaruta Christine yakomerekejwe n’imvubu yagiye gushaka amazi, ubu yishimiye ko ntaho azongera guhurira nayo kuko babonye amazi meza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Gasana yagarutse ku biranga Inkotanyi birimo ubumwe, ubwitange no gukunda igihugu

Meya Gasana yagarutse ku biranga Inkotanyi birimo ubumwe, ubwitange no gukunda igihugu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU