Abaturage n’abayobozi bo mu Karere ka Nyagatare barishimira imihanda ya kaburimbo imaze kubakwa muri uyu mujyi, ubuyobozi buvuga ko ari inyungu ikomeye ku baturage batuye Nyagatare n’abahagana.
Kuri uyu wa 19 Nyakanga Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yatangije imirimo yo gukora indi mihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyagatare ireshya na Km 6.7 yiyongera ku yindi yarangiye ireshya na Km 18.2, yubatswe muri gahunda y’Umushinga wo guteza imbere imijyi mu mushinga wa RUDPII uterwa inkunga na Banki y’Isi.
Aba baturage bemeza ko imihanda yazanye iterambere bitewe n’uko imihanda yubatswe, Gasana Joshua yagize ati: “Kubera imihanda n’ibikorwaremezo biri kuza muri uyu mujyi abantu barawugana cyane, bitandukanye na mbere umujyi wa utarageramo iyi mihanda, uko imihanda iri kubakwa biha agaciro abahafite ibibanza, ahari ikibanza iyo hageze kaburimbo hiyongera agaciro.”
Harerimana Dominique ni umumotari ukorera akazi mu mujyi wa Nyagatare yemeza ko kubaka imihanda ari iterambere kuri bo, ati “Iyi mihanda igiye kubakwa twe iradufasha cyane kandi ni inyungu no ku bagenzi kuko ntituzongera kubahenda ku mugoroba kuko tugiye kubatwara bwije kandi imihanda ari mibi, ibi ni ibintu twishimiye cyane>”
Ubwo yatangizaga iyubakwa ry’iyi mihanda mishya, Meya Gasana yagarutse ku nyungu abaturage bagira iyo imihanda imaze gukorwa neza. Yagize ati: “Ni igikorwa cyiza gikubiyemo ibintu byinshi, haje amajyambere hanyuma abantu baturiye iyo mihanda bakora ibikorwa by’ubucuruzi, abashaka gutura, uwari afite ikibanza kuko hatagendekaga kuko nta mihanda yari ihari aba agiye kucyubaka, mu gihe cyo gukora iyi mihanda habamo gutanga akazi abantu bakabona ku mafaranga.”
Meya Gasana akomeza avuga ko ibi bikorwa bije ari gihamya ko uyu mujyi wunganira Kigali kandi ufite ibikorwaremezo bihagije, yakomeje agira ati: “Ni iterambere dukesha ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Dukwiye kubungabunga ibikorwaremezo nk’ibi tubona kugira ngo bigirire akamaro abaturage, abakorera n’abagenda i Nyagatare bityo tunabibyaze umusaruro ukwiye.”
Imirimo yo kubaka iyi mihanda ya Km 6.7 izamara amezi 12, ikazatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 5 n’igice (5,605,988,768Frw).










