Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel, mu nteko y’abaturage kuri uyu wa Kabiri yasabye abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro kurwanya akajagari mu myubakire n’imiturire,
Kuri uyu wa 22 Gashyantare mu kagari ka Sibagire, mu Murenge wa Kigabiro mu nteko y’abaturage, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yasabye abaturage guharanira ko isura y’Umujyi wa Rwamagana irushaho kuba nziza, barwanya akajagari mu myubakire,
Guverineri Gasana yakomeje agira ati: “Kuba Rwamagana igenda gacye nimwe mubitera, kuba iri ku isonga ni mwe mubitera, ni umujyi ubanzirizamo winjira mu ntara ni ahantu hafite icyizere cy’ejo hazaza, ariko rero imiturire y’umujyi irakomeye hari utujagari twinshi mukwiye kurwanya kuko hari igishushanyo mbonera cyamaze kuboneka, abantu bakwiye kucyubahiriza bakirinda umwanda.”
Guverineri Gasana yakomeje yibutsa abaturage ko hari amahirwe ari i Rwamagana bakwiye kubyaza umusaruro nabo bakubaka inyubako zigezweho ndetse hakaboneka n’ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye byinjiza amafaranga.
Hari umwe mu baturage witwa Kanuru Canisius witabiriye iyi nama wasabye ubuyobozi kugira icyo bukora mu kurushaho kugaragaza isura nziza y’umujyi wa Rwamagana,
Yagize ati: “Ugereranyije umujyi wacu na za Rusizi, Muhanga na Musanze baradusize, ese habura iki? Habura iki ngo umujyi wacu nawo ube mwiza? Muduteganyiriza iki?”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nyirabihogo Jeanne d’Arc yemeza ko hari ibiri gukorwa harimo imihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu makaritsiye, isoko rya Rwamagana naryo ryari ryarashyizwe mu maboko y’abikorera bikananirana ubu rigiye kubakwa n’akarere, aha niho abaturage nabo basabwe kubaka neza no kujyanisha n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rwamagana.









