MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Uwizeye yishimira inka yagabiwe n’Itorero rya ADEPR

Joselyne UwiringiyimanaYanditswe na Joselyne Uwiringiyimana
08/05/2024

Umuturage witwa Uwizeye Mediatrice w’imyaka 55 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo ari mu kanyamuneza ko kugabirwa inka n’itorero ADPER Murambi.

Ni inka uyu muturage wo mu Kagari ka Murambi yahawe n’iryo torero mu rwego rwo kumugarurira icyizere cy’ubuzima.

Uwizeye yabwiye MUHAZIYACU ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yatwaye umugabo n’inka bari boroye zariwe n’Interahamwe zari ziyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murambi, Gatete Jean Baptiste.

Kuri ubu Mediatrice ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya ‘Gira Inka’ kuko ibyo byatumye yongera korora Inka nyuma y’uko izo yari afite zashize.

Yagize ati: “Ndishimye cyane ndumva nkomeye mu mutima ubwo nongeye kugira inka mu rugo rwanjye, ngiye kugira amata iwanjye, biranejeje cyane. Ndabashimira cyane kuko ubu nongeye gutunga inka kuva Jenoside yahagarikwa, iki ni igitangaza cyabaye ku buzima bwanjye, iyi nka umunsi yabyaye nzareba abandi nanjye noroza kuko mfite umutima wo gutanga, mbere nabonaga inka, nkavuga ngo sinakongera kuragira inka ibyo byaterwaga n’uko natekereza izanjye zashize zose.”

Uwizeye kandi avuga ko ashimira Itorero rya ADEPR ryamugabiye kandi ko ibyo bamukoreye agiye kubibyaza umusaruro.

Ati: “Biranejeje cyane kandi ndashimira Imana ndetse na ADEPR, ubu nongeye kunezerwa cyane kuko mu myaka 30 ishije nagaruriwe icyizere cy’ubuzima kuko nongeye korora nyuma ya Jenoside, iyi nka nahawe izangeza ku Iterambere njyewe n’umuryango wanjye.”

Umuyobozi wa Paruwasi ya ADEPR Murambi, Pasiteri Kayijamahe Jean, yavuze ko koroza uwo mubyeyi ari mu rwego rwo kumuba hafi ndetse ko bizatuma ibitekerezo bye bihinduka kuko ari imbuto ziranga abakirisitu.

Ati: “Inka uyu mubyeyi yari azifite, muri Jenoside baraziriye zose zirashira asigara ari umuntu uri aho ngaho, twebwe nk’itorero ntabwo twakwigisha abantu ngo batere imbere mu buryo bw’umwuka gusa ahubwo batere imbere no mu bikorwa bigaragara. Ibi twabikoze kugira ngo uyu mubyeyi tumwubake mu mitekerereze, yumve ko atari wenyine, amenye ko afite abavandimwe, igihugu, n’itorero bitume yongera kugarura ubuzima bwiza kandi ayumve ko ari mu bantu bamufitiye akamaro.”

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Neposcene, yashimiye intambwe imaze guterwa n’iri torero mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abarokotse, kuko mu myaka ishize hari bamwe mu bakirisitu bacaga intege bagenzi babo bababwira ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari guhamagara amadayimoni, bityo kwibuka ntibihabwe agaciro.

Sibomana kandi yakomeje avuga ko iri torero ryakoze bikorwa byo kubakira abana b’abari Abapasiteri babo ndetse n’aboyoboke b’iryo torero barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kubaremera, ndetse anasaba ko ibi bikorwa byiza n’ ikindi gihe byazakomeza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe lmibereho myiza y’ abaturage Mukamana Marceline, yashimiye Itorero rya ADEPR Murambi, ryagize umuco igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kurushaho kwegera abatishoboye barokotse Jenoside.

Yagize ati: “Hari ibikorwa iri itorero rigira bitandukanye ariko kuzirikana kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, ni igikorwa cy’ingenzi kuko natwe turabibashishikariza cyane ni ngombwa ko tubegera tukabagarurira icyizere cy’ubuzima, mu mujyo wo kubaka abatishoboye ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’ Igihugu, duhereye ku barokotse Jenoside bafite amikoro macye.”

Itorero rya ADEPR Paruwasi Murambi mu Karere ka Gatsibo, rikora ibikorwa by’urukundo byo kugabira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibikorwa by’isanamitima bigamije kubanisha neza Abanyarwanda, binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Iryo torero rya ADEPR kandi ryanibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi banibuka kandi abari abayoboke baryo 93 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joselyne Uwiringiyimana

Joselyne Uwiringiyimana

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abatuye Kigarama bifuza isoko mu murenge wabo 

Kirehe: Abatuye Kigarama bifuza isoko mu murenge wabo 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU