MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ubuyobozi bwiyemeje kwegera abaturage babakemurira ibibazo

Joselyne UwiringiyimanaYanditswe na Joselyne Uwiringiyimana
05/06/2024

Ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Umujyanama mu rwego rwo kunoza imitangire myiza ya serivisi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwiyemeje gufatanya n’inzego zitandukanye kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 4 Kamena, mu gutangiza Icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Gatsibo, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage ku isonga, dusigasire ibyo twagezeho mu iterambere twifuza.”

Perezida w’Inama Njyamana y’ Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi yavuze ko hagamijwe kwegera abaturage kugira ngo bakemurirwe ibibazo .

Ati: “Twabonye ko hakenewe igihe cyihariye kugira ngo dufatanye n’abaturage gukemura ibibazo byabo. Inama Njyamana y’Akarere ka Gatsibo dushyiraho Icyumweru cy’Umujyanama. Uyu munsi rero twifuje gutangiza icyo twise Icyumweru cy’Umujyanama, kugira ngo dukemure ibibazo by’abaturage dufatanyije n’inzego zitandukanye hagamijwe gukemura ibibazo byabo byananiranye.

Yakomeje agira ati: “Hari abaturage bagejeje ku inzego zitandundukanye ibibazo byabo ku mudugudu, ku kagari, Ku urwego rw’umurenge bamwe ntibanyurwe cyangwa se rimwe na rimwe urwego bagezeho rukeneye ko urundi rwego rwo hejuru rubafasha gukemura icyo kibazo. Hari ibibazo dushoboye gukemura ariko hari n’ibindi bibazo tudashoboye gukemura twe nk’Akarere tuzabishyikiriza urwego rubishoboye rubikemure. Twiyemeje ko muri iki cyumweru tuzakurikirana ibyo bibazo byose kugira ngo umuturage dushinzwe azabe yabonye igisubizo.”

Sibomana yavuze ko muri icyo cyumweru cy’Umujyanama hitezwemo umusaruro kuko ibibazo abaturage bafite babibagejejeho ndetse ko bigiye guhabwa umurongo.

Abaturage bo muri ako Karere bishimiye ko ibibazo bari bafite bizakemuka. Uwitwa Nyiraromba Venancia ati: “lkibazo cyanjye cyakemutse, ntashye nishimye ndanezerewe, nari mfite ikibazo nkimaranye amezi atanu ariko bambwiye ko ejo ikibazo cyanjye kizakemuka.”

Nyiraromba n’ibyishimo byinshi yakomeje ati: “Hari n’akandi gashya banyongereyeho, umugabo wanjye afite ubumuga bwo kutabona ariko kubera abajyanama bambwiye ko bazamufasha.”

Ntibategera Jean Marie ati: “Ndanyuzwe kuko ibibazo nari mfite banyijeje ko bigiye kuzakemuka kuko nahoraga nsiragizwa n’ibibazo byanjye ntibikemuke, none ubu bihabwe umurongo biranshimishije cyane.”

Muri iki cyumweru cy’Umujyanama abagize Inama Njyamana y’Akarere ka Gatsibo uko ari 17 biyemeje kwegera abaturage aho bari mu mirenge 14 igize aka karere mu rwego rwo gukemura ibibazo bafite.

Hari n’ibindi bizibarwaho muri iki cyumweru cy’ Umujyanama, n’ ugushishikariza umuturage kugira ubwisungane mu kwivuza (Mituweri), kurebera hamwe igishushanyombonera ku mikoreshereze y’ubutaka, gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi ndetse no kwibutsa abaturage gahunda za Leta zigamije kubageza ku iterambere.

   

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joselyne Uwiringiyimana

Joselyne Uwiringiyimana

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kubaka inganda eshanu no guha amazi abarenga 6000: Ingamba zo kongera amazi i Nyagatare

Kubaka inganda eshanu no guha amazi abarenga 6000: Ingamba zo kongera amazi i Nyagatare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU