MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Imiryango 16 yasezeranye byemewe n’amategeko nyuma yo kwigishwa kuva mu makimbirane

Joselyne UwiringiyimanaYanditswe na Joselyne Uwiringiyimana
13/06/2024

Imiryango 16 yo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, Akagari ka Mbogo yahoze ibana mu makimbirane yafashe icyemezo cyo kuyasohokamo no gusezerana byemewe n’amategeko; nyuma yo kwigishwa ikayavamo.

Ni imiryango yigishijwe n’umushinga Plan International Rwanda , aho basobanuriwe uko bakwirinda amakimbirane mu mushinga wiswe “Umugabo Nyamugabo.” Umushinga wari umaze amezi arindwi, wigisha imiryango yabanaga mu makimbirane ukaba wasojwe higishijwe imiryango 160 kwikura mu makimbirane kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Bamwe mu basezeranye bavuga ko bakiri mu makimbirane bahoranaga umwiryane udashira bityo ntibabashe kwiteza imbere.

Umugabo umwe mu miryango yasezeranye yagize ati: “Njye nari umusinzi nkajya ngera murugo nkarwana ,umugore akirirwa yahukana, ariko ubu aho twigishirijwe narakijijwe n’ inzonga narayiretse; nishimira ko twavuye mu makimbirane.”

Umugore bashakanye yagize ati:” Murugo hari umutekano mucye buri munsi nahoraga nahukana umugabo yataha yasinze ubwo tukarwana nkahorana impungenge z’urugo, ariko ibyo byose byararangiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline, avuga ko urugendo rwo guherekeza iyi miryango yasezeranye rukomereje ku kuyiteza imbere.

Ati: ” Icya mbere twishimira ni uko aba basezeranye uyu munsi bakoze urugendo, hari ibyo bigishijwe hari n’umwanditsi w’irangamimerere ku bigendanye n’ingo zibana zitarasezeranye ariko banakurikiranye inyigisho bahawe na Plan muri gahunda y’Umugabo nyamugabo.”

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko Akarere gazakomeza gukurikirana ko iyo miryango itazongera gusubira mu makimbirane muri gahunda gasanganywe mu inshingano.

Akomeza agira ati: “Imiryango ibaye mu bukene hari amahirwe atandukanye yo kubahugura, hari abakora imishinga iciriritse, hari abahabwa akazi muri VUP ariko icyo twishimira gikomeye cyinaduha icyizere ni ubumenyi bafite bagiye bakura muri ibi n’amasomo bahawe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko bukomeje kwigisha no gushakisha indi miryango ibana mu makimbirane kuyavamo, aho kuri ubu kuva uyu mwaka wa 2024 watangira habarurwa mu Karere kose imiryango ibana mu makimbirane igera kuri 714.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joselyne Uwiringiyimana

Joselyne Uwiringiyimana

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abagore b’abayobozi bashishikarijwe gukora cyane

Kirehe: Abagore b'abayobozi bashishikarijwe gukora cyane

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU