Bamwe mu rubyiruko rugize Itorero Imena za Gatsibo bavuga ko iri torero ribafitiye akamaro kanini kuko usibye kubabera ikibuga bidagaduriramo ryaje kubabera isoko y’amafaranga ndetse n’ inzira yo gukoreramo ubukangurambaga.
Abaganiriye na Muhazi Yacu bashimangira ko bakora ubukangurambaga butandukanye mu rubyiruko babinyujije mu ndirimbo, imivugo n’imbyino; ibi bikaba bifasha urubyiruko kugendera kure y’ibishuko n’ingeso mbi ziganjemo kunywa ibiyobyabwenge n’ubusambanyi.
Cyurinyana Chadia ni umwe mu bagize iri torero avuga ko rimufasha guhuga kuko umwanya yakagiye mu bidafite umumaro aba yagiye mu myitozo ku kigo cy’urubyiruko giherereye mu Murenge wa Kiramuruzi.
Yagize ati: “Kuba ndi umwe mu bagize iri torero biramfasha cyane kuko simbona umwanya wo kujya mu bidafite akamaro, ikindi njye na bagenzi banjye dushaka ibihangano bisusurutsa urubyiruko, ariko nanone bikora ubukangurambaga bwo kwirinda ingeso mbi “.

Uwitwa Vuningoma we avuga ko kuri ubu bamaze kubona ko badacitse intege iri torero ryabageza kure kuko kuri ubu batumirwa mu bukwe bakaba bajya gususurutsa abantu hanyuma bakishyurwa.
Yagize ati “Iri torero ryatugejeje kuri byinshi kuko dukuramo n’amafaranga yo kwikemurira utubazo dutandukanye. Njye nabashije gutangiza umushinga wo kubaka inzu mu mafaramga nungutse mbikesha iri torero.”
Habakwizera Etienne ni umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko, nawe avuga ko iri torero rigira uruhare runini mu gukora ubukangurambaga mu rubyiruko bagenzi babo ndetse ko nabo ubwabo bibafasha kutabona umwanya wo kwishora mu ngeso mbi.
Yagize ati: “Iri torero rirabahuza bigatuma batishora mu ngeso mbi, ribafasha kumenyekanisha no kuzamura impano bifitemo bikanabinjiriza amafaranga, ikindi ni uko rigira uruhare rukomeye cyane mu gukangurira bagenzi babo kwirinda ingeso mbi ziganjemo kunywa ibiyobyabwenge n’ubusambanyi babinyujije mu ndirimbo.”
Iri torero ryatangiye gukora mu mwaka wa 2022 kuri ubu rigizwe n’urubyiruko 30.







