Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo bemeza ko gahunda y’amarerero bayishimiye kuko abana babo bahahererwa uburere n’ubumenyi bw’ibanze.
Gahunda y’amarerero ni gahunda isanzwe yashyiriweho gufasha ababyeyi badafite aho basiga abana b’incuke mu gihe bagiye mu kazi. Mu nkingi za gahunda yo gufasha abatishoboye ya VUP harimo gahunda y’inkunga y’ingoboka igenewe abagore batwite n’abana batarengeje imyaka ibiri babarizwa mu miryango ifite amikoro make (NSDS).
Muri iyi gahunda igera ku bandi baturage kuko atari umwihariko w’abagenerwabikorwa ba VUP gusa, abatari muri VUP bavuga ko leta ibishyurira 70% y’ibikenerwa mu marerero na bo bakitangira 30%.
Dore uko bisobanurwa na Mukakimenyi Angelique, umwe mu babyeyi bafite abana mu irerero ryitwa Shisha Kibondo; yagize ati: “Turafatanya twese kuri ya 30% yacu tugomba gutanga niho ibyo kurya no kunywa bituruka, twishyize hamwe nk’ababyeyi dukora itsinda ku buryo duhura rimwe mu kwezi cyangwa kabiri buri wese agatanga amafaranga igihumbi, ibi bintu ni byiza (Gahunda y’amarerero) aho bitari barahombye.”
Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yinjiye muri Shisha Kibondo abana bose bahagurukira icyarimwe aho bari bamusuhuza, baririmbaga indirimbo igize amazina y’ikinyarwanda, hari indi ndirimbo bigishijwe ivuga aho batuye kuva ku isibo kugeza ku ntara, si ibyo gusa kuko nyuma yo kumenya kubara bazi n’uturere twose tugize Intara y’Iburasirazuba biciye mu ndirimbo.
Aho aba bana bateraniye kandi banahabwa indyo yuzuye ndetse hakagira n’ababyeyi baza kuhigira uko bategurira umwana ifunguro ryuzuye.
VUP niyo yishyura abarimu bigisha muri aya marerero, ndetse nabo bemeza ko yababereye igisubizo.
Mukantagara Drocella yagize ati: “ni gahunda nziza Kandi ifasha buri wese yaba umuturage usanzwe cyangwa se uwa VUP, nk’ubu mbere umuntu yashakaga kujya mu kazi akabura aho asiga umwana, hari n’ababacumbikishaga mu baturanyi, ariko aho amarerero yaziye yadufashije kwita ku mirimo yacu, abana tugira aho tubasiga kandi hizewe bagahabwa n’uburere buzima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marcelline yemeza ko iyi gahunda y’amarerero izakomeza gushyigikirwa, kandi abaturage bakarushaho kuyitabira.
Umugenerwabikorwa wa VUP agenerwa amafaranga 7,500 buri kwezi, agahabwa amafaranga 22,500 ingunga imwe mu ntangiriro za buri gihembwe, aba ni ababarizwa mu nkingi yo kurwanya imirire mibi n’ingwingira kuva umwana agisamwa kugera ku myaka ibiri.








